82% by’abagabo ku Isi barikinisha: Ese kwikinisha ni bibi?

Feb 25, 2026 - 19:56
 0
82% by’abagabo ku Isi barikinisha: Ese kwikinisha ni bibi?

82% by’abagabo ku Isi barikinisha: Ese kwikinisha ni bibi?

Feb 25, 2026 - 19:56

Kwikinisha ni igikorwa abagore cyangwa abagabo bakora bagamije kugira ibyiyumviro ndetse n’ibyishimo nk’iby’umuntu uri gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo badahuje igitsina yumva, ku buryo bamwe babisimbuza kuryamana n’abo bashakanye.

Ibi ariko n’ubwo bamwe babihisemo nka bumwe mu buryo bw’isoko y’ibyishimo, gusa ku muntu wabaswe biba ari bibi kuko ageraho akagera ku rwego rw’uko adashobora kwifuza uwo babikorana ahubwo akanezezwa n’uko we abyikorera ku giti cye.

Igikorwa cyo kwikinisha ku bagabo n’abagore gikorwa umuntu akinisha igitsina cye kugeza igihe ageze ku rwego rw’uko arangiza akagera ku byishimo bye byanyuma nk’umuntu waruri mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Ubushakashatsi bwakoze na Dr. William J. Robinson mu gitabo yanditse kitwa Woman: Her Sex and Love Life cyibanda cyane ku kumenya no gusobanukirwa imiterere y’ubuzima bw’umugore harimo gusama, imihango, imibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Ku rupapura rwa 46 kugera ku rwa 48 ku gice cya 19, Dr. Robinson yagarutse ku ngingo yo kwikinisha ‘Masturbation’ ku bagabo n’abagore ndetse asobanura ibibazo bitandukanye biterwa no kwikinisha n’impamvu ituma bikomeza kwiyongera umunsi ku munsi.

Ese kwikinisha byadutse ryari?

Igikorwa cyo kwikinisha ntabwo ari icya vuba kuko kuva mu myaka myinshi itambutse abantu bakunze kubikora nka kimwe mu bikorwa by’ishimisha mubiri kandi ridafite icyo ritwaye ubuzima bw’umuntu.

Mbere y’ikinyejana cya 18, ibihugu bya cyera nka Misiri, Ubugereki na Roma, kwikinisha ntibyafatwaga nk’ikizira ahubwo hari aho byafatwaga nk’igikorwa cy’uburumbuke.

Ibi byatangiye guhinduka mu ntangiro z’ikinyejana cya 18 na19 ubwo ibihugu byo mu Burayi, byatangiraga kubifata nk’icyaha cyangwa igikorwa kibabaza umubiri. Abaganga n’abanyamadini b’Abakirisitu batangiye kubyamagana, bavuga ko byangiza ubuzima kandi bikica n’umuco.

Mu kinyejana cya 20-21, nanone byaje guhinduka byongera kuba igikorwa gisanzwe ndetse ubushakashatsi bwa siyansi mu byerekeye ubuvuzi bwerekanye ko kwikinisha ari igikorwa gisanzwe cy’imyororokere, kidafite ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu mu gihe gikozwe mu rugero, ndetse kuri ubu bamwe babifata nk’umuco.

Kwikinisha kugeza ubu ni igikorwa abantu benshi bayobotse ahanini bitewe n’impamvu zitandukanye, aho bamwe bemeza ko mu kwikinisha baboneramo ibyishimo biruta ibyo babona bakoze imibonano mpuzabitsina n’undi muntu.

Mu bushakashatsi bwa Dr. Robinson buri mu gitabo yanditse yavuze ko kuri ubu abagabo ari bo bikinisha cyane kuruta abagore, aho abangana na 82% by’Abagabo bo mu Isi bikinisha mu gihe Abagore ari 61%.

Abagabo nibo bikinisha cyane kuruta abagore

Ese ubundi kwikinisha ni bibi?

Muri iki gitabo cya Dr. Robinson agaragaza ko kwikinisha ari ibintu bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ubikora cyane cyane mu gihe yaba yarabaswe nabyo ku buryo abikora inshuro nyinshi ku munsi.

Mu bushakashatsi bwe yavuze ko umuntu warangije kubatwa no kwikinisha ku buryo agera kurugero rwo kubikora inshuro ziri hejuru y’eshatu ku munsi, aba afite ibyago byo kugira ibibazo by’ubuzima birimo guhorana intege nke nk’iz’umuntu ufite amaraso make, kwangirika ku ruhu ndetse no kugira ingaruka ku mitekerereze.

Kuri Dr. Robinson avuga ko ari ibintu abantu bakwiye kureka gukora kuko umuntu watangiye kwikinisha biba bigoye ko yabireka kuko uko iminsi igenda ihita inshuro n’urugero rwo kubikora bigenda byiyongera ari nako imbaraga zo kubireka zigenda ziba nke bikarangira abaye imbata yabyo.

Gusa ariko n’ubwo Robinson yerekana ingaruka mbi zo kwikinisha gusa hari benshi berekana ko ari byo bibaha amahoro kandi bibafasha kuryoherwa nk’uko cyangwa kuruta umuntu uri kubikorana n’undi muntu runaka kandi bikabarinda umujagararo.

N’ubwo ari ibintu umuntu ashobora gutangira akiri muto ariko cyane cyane ku bagabo, Dr. Robinson avuga ko abagabo bageze mu kigero kiri hagati y’imyaka 45 na 55 bagira impinduka mu misemburo y’umubiri aho bamwe bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero kitabayeho ku buryo bishobora kubasukira ku kwikinisha bitewe n’uko batabona uwo babikorana uko abishatse.

Ku ruhande rw’abagore bo Dr. Robinson yavuze ko abikinisha bageraho bakabifata nk’ibintu bisanzwe cyane ko abenshi baba bafite ibikoresho ‘Sex Toys’ bibafasha kubikora ndetse bagaragaza ko ibi bikoresho bibibakorera neza kuruta uko baryama n’umugabo.

Umuntu wikinisha ashobora kuba imbata yabyo

Ubushakashatsi bwerekana ko kwi kinisha bitarengeje urugero ntakibazo bitera

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure