Rubavu: Bane batawe muri yombi bazira guca Umukecuru ijosi

Jul 17, 2025 - 21:13
 0
Rubavu: Bane batawe muri yombi bazira guca Umukecuru  ijosi

Rubavu: Bane batawe muri yombi bazira guca Umukecuru ijosi

Jul 17, 2025 - 21:13

Naho mu karere ka Rubavu polisi yatangaje ko yataye muri yombi abaturage bane bacyekwaho kwica umukecuru bamuciye ijosi ndetse bakanakomeretsa umugabo we.

Naho mu karere ka Rubavu polisi yatangaje ko yataye muri yombi abaturage bane bacyekwaho kwica umukecuru bamuciye ijosi ndetse bakanakomeretsa umugabo we. 

Ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi polisi yatangaje byabereye Mu Murenge wa Rubavu Akagari ka burinda mu ijoro ryo kuwa 15 Nyakanga 2025.

Umuvugizi wa polisi Mu ntara y'uburengerazuba SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko bane batawe muri yombi mu gihe iperereza rikomeje gukorwa kugirango hamenyekana niba nta bandi bafatanyije nabo ngabo bamaze gufatwa. 

Aho yagize ati "polisi imaze gufata bane bakoze igikorwa kigayitse cyo kwambura ubuzima uriya mubyeyi, iperereza ricyakomeje habazwa abafashwe niba nta bandi babifitemo uruhare ngo nabo bafatwe"

Umuvugizi wa polisi kandi yanoboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora mubyaha no kwambura ubuzima bagenzi babo kuko polisi itazigera ibyihanganira.

Yanoboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kubafite imigambi mibi yo kugirira bagenzi babo nabi kugirango iyo migambi iburizwemo. 

Abafashwe bose uko ari bane bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi. 

Naho umugabo wuwo mukecuru wakomerekejwe nabagizi ba nabi yahise yihutanwa ku kigonderabuzima cya nyundo kugirango yitabweho n'abaganga avurwe. Naho umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089