Aba Motari ntibemerewe gutwara abagenzi n’imizigo

Sep 7, 2024 - 07:11
 0
Aba Motari ntibemerewe gutwara abagenzi n’imizigo

Aba Motari ntibemerewe gutwara abagenzi n’imizigo

Sep 7, 2024 - 07:11

Gutwara umugenzi n’umuzigo bigaragara ko ari mu nini kuri moto ntibyemewe aho biba bigaragara ko uwo muzigo abangamiye umugenzi n’ibindi binyabiziga bikoresha umuhanda.

Ibi Polisi y’u Rwanda yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, mu nama yahuje abamotari bo mu Mujyi wa Kigali n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, RURA n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Amakoperative, yabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi nama by’umwihariko yanagarutse ku myitwarire y’abamotari no kongera kubaha impanuro zo kwirinda ibyaha n’impanuka.

Abamotari bavuga ko inama nk’iyi ibafasha kwirinda ibyaha, ariko bakagaragaza ko hari ubwo bandikirwa batwaye umugenzi ufite umuzigo muto, bakabibonamo akarengane.

ACP Boniface Rutikanga ,Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, asobanura ko bitemewe gutwarana umugenzi n’umuzigo ugaragara ko ubangamiye uwo atwaye ndetse n’ibindi binyabiziga.

Bamwe mu bamotari bagaragaje ko uhetse umugenzi afite imizigo mito ahanwa nk’undi wese utubahirije amategeko y’umuhanda, Polisi y’Igihugu ivuga ko mu gihe umugenzi ahetse igikapu gito kirimo Mudasobwa cyangwa ibindi bigaragara ko bitabangamiye umugenzi n’ibindi binyabiziga bikoresha umuhanda ntakibazo, ko ibibujijwe ari igihe atwaye umugenzi n’ibyo avuye guhaha cyangwa avanye mu murima gusarura.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06