Abadepite mu nteko ya Congo Kinshasa bafatanye mu mihogo hafi guterana ingumi ku ngumi bamwe bavuga ko badashaka Vital Kamerhe
Abadepite mu nteko ya Congo Kinshasa bafatanye mu mihogo hafi guterana ingumi ku ngumi bamwe bavuga ko badashaka Vital Kamerhe
Abadepite mu nteko ya Congo Kinshasa, nyuma yo guterana amagambo kuri camera, uruhande rushyigikiye Vital Kamerhe, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko uri ku gitutu cyo kweguzwa, n’abatamushyigikiye bashyamiranye hafi yo guterana ingumi.
Gucikamo ibice hagati y’abagize inteko Ishinga Amategeko ya Congo ntibikiri imbere mu cyumba cyigirwamo amategeko, kuri camera abanyamakuru bafashe amashusho arimo guhangana gukomeye, abashyigikiye Vital Kamerhe bagaragaza ko atari we kibazo muri Congo, abandi na bo berekana ko agomba kugenda kuko ntacyo ashoboye.
Uko guterana amagambo bamwe biyita Abanye-Congo banyabo, byatumye bamwe bafatana mu mashati, umwe asingira ingoto ya mugenzi we, no gusunikana benda kurwana imbere ya camera z’abanyaakuru.
Dipite witwa Crispin Mbindule ni we watangije umushinga wo guhirika Vital Kamerhe ubu yabonye abamusinyira 262 mu badepie bemeza ko Biro nyobozi y’Inteko iyobowe na Kamerhe ivaho na we akagenda.
Yabwiye abanyamakuru ati “Tugiye gukuraho Kamerhe kubera ko adashoboye.” Yongeyeho ko Kamerhe yemeye amakosa, asaba imbabazi ati “Usaba imbabazi aba afite ibyo yishinja, ntabwo dutanga imbabazi. Kubera ko ari Perezida ntabwo twamureka ngo agende, hazakurikiraho inzira y’ubutabera.”
Ntiharamenyekana ibyo Kamerhe azaba aregwa, gusa yigeze gushinjwa kunyereza amafaranga y’igihugu abarirwa muri miliyoni z’amadolari ubwo Perezida Felix Tshisekedi yari akijya ku butegetsi, arafungwa ariko nyuma ahabwa imbabazi ndetse asubira mu mirimo ye ya politiki.
Abarebera ibintu kure, basanga iyi ari ikarita ya Perezida Félix Tshisekedi ufite umuvuno wo kugenda yikuraho gahoro gahoro abo yigeze kubana na we bakamugeza ku butegetsi kugira ngo agumane ijambo rikomeye.
Vital Kamerhe, Minisitiri Constant Mutamba, Matata Ponyo, Kazadi n’abandi barimo Joseph Kabila ni bamwe mu bawubanye na Perezida Felix Tshisekedi ubu utarafunzwe yarahunze.
Amakuru avuga ko ku Cyumweru Perezida Felix Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Vital Kamerhe, wari utegereje ko kuri uyu wa Mbere abadepite basinya ku nyandiko zo kumweguza.
Afungura imirimo y’inama y’Inteko ishinga Amategko, Kamerhe wari imbere ya bamwe mu badepite barie karungu yasabye imbabazi aho atitwaye neza.
Ati “Niba muri ari undakariye, ukomeretse cyangwa uwababajwe n’imyitwarire yange cyangwa amagambo yange ndasaba imbabazi.”
Mu byo abadepite bashinja Vital Kamerhe ni kutagira umucyo mu mikorere y’ubuyobozi bwe, kubuza ko abadepite bakora igenzura ry’iyo mikorere, ibibazo bijyanye n’amafaranga y’ibirarane bimaze amaezi 10, no kutagira uburyo bwiza bwo kuvuza abadepite.
Ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi riherutse gutangaza ko atari ryo ryatangije uyu mugambi wo gukuraho Vital Kamerhe, ko ari igitekerezo cy’abadepite ubwabo.
Bamwe bemeza ko Perezida Felix Tshisekedi ashaka kwikiza Vital Kamerhe wigeze kuvuga ko azamusimbura





