Abagenzi barenga 20 berekezaga muri Uganda bava i Nairobi barokotse urupfu nyuma y’uko bus yari ibatwaye ifashwe n’inkongi y’umuriro
Abagenzi barenga 20 berekezaga muri Uganda bava i Nairobi barokotse urupfu nyuma y’uko bus yari ibatwaye ifashwe n’inkongi y’umuriro
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 7 Ugushyingo 2024, abagenzi barenga 20 berekezaga muri Uganda bava i Nairobi barokotse urupfu nyuma y’uko bus yari ibatwaye ifashwe n’inkongi y’umuriro igeze ahitwa Morendat, mu Ntara ya Naivasha nyuma yo kugira ikibazo cya mekanike.
Ibyo abantu bari bafite ku giti cyabo n’ibicuruzwa byahindutse umuyonga muri iyi mpanuka yabaye mu gihe cya saa saba z’ijoro i Morendat, muri Naivasha ku muhanda Nairobi-Nakuru nk’uko inkuru dukesha The Star ivuga.
Umuriro watangiriye inyuma uhatira umushoferi guhagarara iruhande rw’umuhanda mbere yuko bus yose ifatwa n’inkongi y’umuriro igahinduka umuyonga.
Umuyobozi wa Polisi muri Naivasha, OCPD Antony Keter, yemeje ibyabaye yongeraho ko ibintu bike ari byo byarokowe nubwo benshi mu bagenzi batakaje ibintu byabo bwite ndetse n’ibicuruzwa byabo.
Ati: "Twagize ikibazo aho bus yerekezaga i Kampala yagize ikibazo cya mekanike maze haduka umuriro ariko abagenzi bose bararokoka nta nkomyi".







