Abagore babyaranye na Jay Polly bakozwe ku mutima na Platini
Abagore babyaranye na Jay Polly bakozwe ku mutima na Platini
Abagore babyaranye na Jay Polly bakozwe ku mutima n’igikorwa cya Platini wabahaye ubutumire bw’umwihariko mu gitaramo cye mu guha icyubahiro uyu muraperi wari inshuti ye y’akadasohoka.
Ubwo yari mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Platini yavuze ko yatumiye by’umwihariko abana ba Jay Polly n’ababyeyi babo mu gitaramo cye yise ‘Baba Experience’ mu guha icyubahiro uyu muraperi wabaye inshuti ye ikomeye.
Ni inkuru yakiriwe neza n’abagore babyaranye na Jay Polly bavuze ko bishimiye igikorwa cy’uyu muhanzi bamwizeza kuzitabira igitaramo cye.
Nirere Afsa uzwi nka Fifi wabyaranye na Jay Polly umwana witwa Crystal akaba imfura ye, yashimiye Platini ko yakoze ikintu cyari kitarakorwa n’undi muntu uwo ariwe wese.
Ati “Hari abahanzi benshi babanye na Jay Polly, yego hari abo tuvugana kenshi ubona ko bita ku muryango we ariko si benshi. Platini ni imfura cyane Imana ihe umugisha ibikorwa bye kandi rwose turamushyigikiye.”
Mbabazi Sharifa babyaranye umwana witwa Khloe Ifeza, yavuze ko igikorwa cya Platini cyamukoze ku mutima.
Ati “Ni igitekerezo cyiza, kuva Jay Polly yakwitaba Imana ni umwe mu bahanzi batubaye hafi turamushimira, kuba rero yatekereje guha icyubahiro umuryango we twabyishimiye rwose.”
Platini ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye ‘Baba Experience’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200 Frw ku bantu umunani bashaka kwicarana mu myanya y’icyubahiro.
Byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi barimo Riderman, Butera Knowless, Nel Ngabo, Kenny Sol, Big Fizzo na Eddy Kenzo.





