Abantu 12 bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka ubwo bari bavuye mu birori by’ababyeyi

Sep 1, 2024 - 23:29
 0
Abantu 12 bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka ubwo bari bavuye mu birori by’ababyeyi

Abantu 12 bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka ubwo bari bavuye mu birori by’ababyeyi

Sep 1, 2024 - 23:29

Abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bavuye mu birori by’ababyeyi. Ni impanuka y’imodoka ebyiri zagonganiye ku kiraro cya Tharaka Nithi, mu muhanda uva ahitwa Meru werekeza i Nairobi muri Kenya.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024 ahagana i saa tatu z’ijoro. Biravugwa ko imodoka yari itwaye abagenzi baturutse ahitwa Meru mu birori ari yo yataye umuhanda maze igongana n’indi yaturukaga imbere yayo.

Zacchaeus Ng’eno, uyobora polisi y’aho impanuka yabereye, yemeje aya makuru y’uko imibiri y’abantu 12 baguye mu mpanuka yamaze kuboneka, ndetse n’abandi babiri bakomeretse bakaba bagejejwe mu bitaro.

Mu bantu bapfuye bose, icumi muri bo ni abantu bakuru hamwe n’abana babiri, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubutabazi mu gihugu cya Kenya.

Ubuyobozi bwihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka idasanzwe. Abashoferi bo basabwe kujya bitwararika bubahiriza amategeko y’umuhanda. Ni mu gihe n’abaturage bibukijwe kujya birinda kubyiganira ahabereye impanuka.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06