Abantu 16 bahiriye mu mpanuka y’imodoka barakongoka barakomereka bikabije cyane

Aug 30, 2024 - 03:28
 0
Abantu 16 bahiriye mu mpanuka y’imodoka barakongoka barakomereka bikabije cyane

Abantu 16 bahiriye mu mpanuka y’imodoka barakongoka barakomereka bikabije cyane

Aug 30, 2024 - 03:28

Abantu bagera kuri 16 bahiriye mu modoka zakoze impanuka mu gace ka leta ya Ondo mu gihugu cya Nigeria. Ni mu gihe abasaga batanu bo bakomeretse bikomeye, ndetse abandi babiri ntibagira icyo baba.

Iyi mpanuka idasanzwe yabereye mu mudugudu wa Ajue, hari mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, ubwo imodoka ya bisi itwara abagenzi yagonganaga n’ikamyo itwara ibicanwa bikomoka kuri peteroli.

Biravugwa ko icyo gihe impanuka iba, bisi yageragezaga kunyura ku ikamyo birangira bigonganye umuriro uraka; ibyaje gutuma abasaga 16 bapfa abandi barakomereka. Uyu muriro wahitanye abantu, byemezwa ko ufite inkomoko ahanini ku byo imodoka bagonganye yari ihetse.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Samuel Ibitoye, yatangaje ko iyi mpanuka yaturutse ku muvuduko mwinshi w’imodoka itwara abagenzi yageragezaga gusiganwa n’ikamyo yari yikoreye ibiremereye.

Uyu muyobozi yemeza ko byabaye ahagana i saa mbiri z’ijoro ku munsi wo ku wa kabiri. Byasabye amasaha agera kuri ane kugira ngo umuhanda wongere ube nyabagendwa nyuma yo kuberamo impanuka iteye ubwoba.

Imibiri y’abapfiriye muri iyi mpanuka yamaze kugezwa mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu mujyi wa Ondo muri Nigeria.

Iperereza ku ntandaro y’iyi mpanuka riracyakomeje. Gusa ariko abashoferi bibukijwe kwitwararika bakirinda kurenza umuvuduko, kandi bubahiriza n’andi mategeko agenga umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06