Abantu 23 baburiwe irengero mu nyanja nyuma yo guhaguruka bari mu bwato berekeza i Burayi

May 19, 2024 - 19:15
 0
Abantu 23 baburiwe irengero mu nyanja nyuma yo guhaguruka bari mu bwato berekeza i Burayi

Abantu 23 baburiwe irengero mu nyanja nyuma yo guhaguruka bari mu bwato berekeza i Burayi

May 19, 2024 - 19:15

Igihugu cya Tunisia cyatangaje ko abantu 23 baburiwe irengero nyuma yo guhaguruka bari mu bwato berekeza i Burayi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano, rwavuze ko nyuma yo kumenya ko amato yabuze batangiye ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengere.

Nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP rubitangaza, abimukira bafashe ubwato bahagurutse hagati ya tariki 3 na 4 Gicurasi 2024, imiryango y’abantu baburiwe irengero ibimenyesha ubayobozi nyuma y’iminsi 10 babuze.

Ingabo z’igihugu zavuze ko abantu batanu batawe muri yombi bazira kuba baragize uruhare mu kwambutsa abashakaga kujya mu Burayi.

Tunisia ni kamwe mu duce twifashishwa cyane ku bashaka kwimukira mu Burayi bakoresheje ubwato.

Imibare y’umuryango w’abibumbye yerekana ko byibuze abimukira 12.000 bageze ku nkombe z’Ubutaliyani mu mwaka ushize, bavuye muri Tunisia.

Muri Gashyantare abantu 13 bari baturutse muri Sudani barapfuye, abandi 27 baburirwa irengero, mu gihe hari n’ubwato bwarohamye hafi ku nkombe za Tunisia.

Iyi nyanja ni imwe mu nzira ikoreshwa cyane n’abimukira zihitana abantu benshi ku isi. Ishami mpuzamahanga ryita ku mpunzi rivuga ko abantu 3.000 barohamye mu gihe bageragezaga kwambukaga mu 2023.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461