Abanyamakuru b'imikino barimo Jado Dukuze na Leonidas bahinduye ibitangazamakuru bakoreragaho
Abanyamakuru b'imikino barimo Jado Dukuze na Leonidas bahinduye ibitangazamakuru bakoreragaho
Nyuma yo kuva ku binyamakuru bari basanzwe bakoreraho,abarimo umunyamakuru witwa Leonidas na Jado dukuze bakunzwe mu gisata cy'imikino bakomereje ku bindi bitangazamakuru.
Ndayisaba Leonidas wari umenyerewe ku kinyamakuru cya Isibo byumwihariko mu kiganiro cy'imikino yahuriraga mo na Faustino ndetse na Mutangazaji yerekeje kuri Radio/Tv10 naho mu gisata cy'imikino aho agiye gusimbura Roben Ngabo wahinduye akazi akajya gukora mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Nyuma yo kugera kuri Radio/Tv10 Leonidas Ndayisaba yifashishije konti ye ya Istagram yahise abwira begenzi be bakoranaga ku Isibo aribo Faustino Simbigarukaho na Mutangazaji ko azabakumbura.
Uwitwa Jado dukuze uzwi cyane kuva mu myaka myinshi ishize akora mu mikino nawe yaje asimburana na Leonidas ajya mu mwanya yakoraga mo ku Isibo ndetse ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Werurwe 2026 yahawe ikaze kuri iki kinyamakuru.
Byitezwe ko aba bombi bashobora kuba baje kuri Ibi bitangazamakuru ku mugambi wo gusesengura no gufasha abakunzi b'imikino kuryoherwa n'imikino y'igikombe cy'isi kibura amezi make ngo kibe.





