Abanyanyagiza amafaranga ku bantu mu makwe na Anniversaires no mu bitaramo bashobora kujya bisanga mu maboko ya RIB

Feb 28, 2024 - 02:33
 0
Abanyanyagiza amafaranga ku bantu mu makwe na Anniversaires no mu bitaramo bashobora kujya bisanga mu maboko ya RIB

Abanyanyagiza amafaranga ku bantu mu makwe na Anniversaires no mu bitaramo bashobora kujya bisanga mu maboko ya RIB

Feb 28, 2024 - 02:33

Mu birori bitandukanye by’umwihariko mu bukwe cyangwa ahateraniye imbaga, usanga hari abantu bakunda kubanyanyagizaho amafaranga bashaka kugaragaza ko bishimye cyangwa se gutanga ubufasha ariko binyuze muri ubwo buryo. 

Ibi akenshi usanga bikunda gukorwa n’ibyamamare bitandukanye ariko ugasanga hari ababigaragaza mu rwego rwo kwiyerekana no kwiyemera ko ari abatunzi. 

Uku kuyanyanyagiza ku bantu cyangwa abahanzi bagenda bayanyanyagiza mu mujyi bishobora kugira icyaha kuko bifatwa nko gutesha agaciro amafaranga y’Igihugu. 

Byagarutsweho n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, bwana Murangira B Thierry ubwo yari mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Kabiri, aho yavuze ko abakora ibi bikorwa uretse gutesha agaciro amafaranga y’Igihugu, n’uwo baba bayahaye baba bamusuzuguye. 

Ati: “Hari ikintu hariya cyo kwiyemera. N’imbwa ntibakizinagira bazishyirira ku isahane, noneho ugasanga nawe uremeye urunamye urayatoye.” 

“Iyo ni iteshagaciro ni agasuzuguro , urateza umurindi ko basuzugura amafaranga y’Igihugu cyawe ngo baragufasha. Abasitari nabo b’ibyamamare badufashe.”  

“Ntabwo iyo uzanye umuntu kugirango amenyekane ari ukujyenda unyanyagiza amafaranga mu mujyi wa Kigali abantu barwanira inoti bahakomerekera inoti zicika.” 

Dr Murangira avuga ko mu gihe umuntu ashaka gufasha undi bitabujijwe ahubwo agomba kubikora mu buryo bwa kimuntu birimo n’umutimanama. 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461