Abatunze injangwe imitima yabo irahagaze
Abatunze injangwe imitima yabo irahagaze
Abatuye i Nairobi batunze injangwe , bafite imitima ihagaze nyuma y’uko ngo bashobora kujya bazitangira amahoro.
Ni nyuma y’uko ubutegetsi bwo muri uyu mujyi bwategetse abatunze aya matungo ko buri wese urifite asabwe kuryandikisha hakiyongeraho kugura uruhushya rumara umwaka rugura amashiringi 200 akoreshwa muri Kenya.
Si ibyo gusa , kuko buri wese utunze ipusi, asabwe kugenzura imyitwarire yayo kandi akaba afite n’icyangombwa kigaragaza ko yakingiwe ibisazi.
Andi mabwiriza ateganyijwe, ni uko ngo abazitunze (injangwe) bagomba kugenzura no kwitwararika ko zitagomba guhungabanya amahoro y’abaturanyi.
Basabwa kandi kuguma bazifungiranye kugirango zitajya guhura na ngenzi zazo bityo kugirango zitororoka.
Aya mabwiriza, yashyizweho ngo mu rwego rwo kurengera injangwe, ariko banyirazo bakavuga ko ari ukubananiza.
Abanya Kenya bavuga ko aya ari amayeri Leta irimo gukoresha kugirango ibone uko igaruza imisoro yamaganwe n’urubyiruko rukomeje ibikorwa byarwo byo kwigaragambya.
Ikindi abaturage bamwe bibanza, ni uko injangwe zihora zizerera kugasozi zizasoreshwa.





