Abaturage Icyenda bo mu karere ka Rulindo batawe muri yombi bashinjwa gucukura amabuye y’agaciro banyuze mu nzu

Apr 3, 2024 - 02:30
 0
Abaturage Icyenda bo mu karere ka Rulindo batawe muri yombi bashinjwa gucukura amabuye y’agaciro banyuze mu nzu

Abaturage Icyenda bo mu karere ka Rulindo batawe muri yombi bashinjwa gucukura amabuye y’agaciro banyuze mu nzu

Apr 3, 2024 - 02:30

Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko yataye muri yombi abantu icyenda bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bifashishije imyobo bari baracukuye mu byumba by’inzu ebyiri zituwemo.

Aba batawe muri yombi ubwo hamenyekanaga ko mu Mudugudu wa Gasenga, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro, hari abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, Polisi ifatanyije n’izindi nzego barabikurikirana kugeza bafatiwe mu cyuho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, avuga ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati "Batanu muri bariya bafashwe bari binjiye muri iyo myobo mu gihe cya saa kumi za mu gitondo baza kuvamo saa cyenda z’umugoroba. Bavuga ko batinzemo bitewe n’uko bagezemo bagasanga harimo gaz, babura umwuka uhagije wo guhumeka ku bw’amahirwe ntihagira uhaburira ubuzima."

Yakomeje agira ati "Gucukura amabuye y’agaciro bikorwa n’uwabiherewe uruhushya n’inzego zibishinzwe kandi bikorerwa ahemewe hadashyira ubuzima bw’ababukora mu kaga cyangwa ngo hangize ibidukikije, abakomeje kubwishoramo bose bazafatwa bakurikiranwe n’amategeko.”

Iyo myobo bari baracukuye ituruka mu nzu ikambukiranya umuhanda, igahinguka mu mugezi aho bageraga ku mabuye y’agaciro ya gasegereti.

Mubyo bafatanywe harimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti apima ibilo bibiri n’ibikoresho bifashishaga bacukura birimo imitarimba itatu, ibitiyo bitanu, ibikarayi bibiri n’ibindi.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268