Abatuye i Huro habumbatiye amateka y’Umuganura basabwe kuhabungabunga
Abatuye i Huro habumbatiye amateka y’Umuganura basabwe kuhabungabunga
Abaturage batuye i Huro mu Murenge wa Muhondo mu Kagari ka Huro, mu Mudugudu wa Rubona mu karere ka Gakenke , ahantu habumbatiye amateka y’umuganura mu Rwanda, basabwe kuhabungabunga no kuhitaho mu rwego rwo gusigasira amateka hafite ndetse no kuhabyaza amafaranga.
Ibitabo by’amateka n’inkuru zayo bigaragaza ko Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye n’ubwiru mu Rwanda.
Umuganura wabaye imwe mu nzira z’ubwiru, kenshi na kenshi dufata nk’itegeko nshinga ryo mu Rwanda rwo hambere.
Ni umwe mu byafatirwagaho ibitaramo nyarwanda, kuko na wo wari ufite umwanya mu bitaramo bitanu byari bikomeye mu Rwanda rwo ha mbere.
Amateka avuga ko Umwami Ruganzu ll Ndoli yageze ahitwa i Kayenzi ka Byumba mu karere ka Rulindo kwa Nyirasenge Nyabunyana, aho umukurambere w’Umumbogo yafashe urugendo asanga umwami aho i Kayenzi aho yari kwa Nyirasenge yanateye ibiti birindwi, ahiswe Biti by’Imana ku mpinga ya Ruganga.
Umwami Ruganzu ngo akimara gutera ibyo biti yatereye amaso i Huro yibuka ko ariho hamuganuzaga, ngo byaramubabaje abonye ko bakeneye imvura, ahita ajya ahitwa i Busigi gushaka abavubyi ngo batange imvura i Huro, anahagira igicumbi cy’ikusanyirizo ry’imbuto zizajya zikoreshwa mu muganura.
Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ushinzwe amateka ashingiye ku bisigaratongo, Ntagwabira Andre, asobanura ko umuganura wari ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko wahuzaga abayobozi ku rwego rw’igihugu kuko babigiragamo uruhare.
Ati “ Ibwami batanganga amasuka y’imiryango akaza hano i Huro bahagahinga imbuto ariko sizo zakoreshwaga zo nyine, hari n’izindi zavaga ahantu hatandukanye mu Rwanda… Imbuto zakusanyirijwe hano i Huro nizo zajyaga i Bwami zigakora umuhango w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu.”
Yasobanuye ko bitewe n’uko aho i Huro hakusanyirizwaga imbuto zose zizakoreshwa mu muganura, haje kuva imvugo yamamaye mu banyarwanda igira iti “Ihuririro ni i Huro.”
Intebe y’Inteko Yungirije (Umuyobozi w’Ungirije), Uwiringiyimana Jean Claude, yabwiye abaturage batuye i Huro haturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura ko bakwiriye kuhabungabunga kuko habitse amateka akomeye ndetse n’umurage w’Igihugu ukwiriye kubungabungwa.
Ati “ Ahantu ndangamurage,ni ibice bifite agaciro gakomeye cyane ku bijyanye n’amateka y’Igihugu ndetse n’umuco, bikaba rero ngombwa kuhabungabunga by’umwihariko. Inyungu ziri mu kubungabunga ahantu ndangamurage, ni uko ari umutungo ukomeye w’Igihugu ukwiriye guhererekanywa mu bisekuru n’ibisekuru. Uwo mutungo, uwo murage nturangirane n’abariho ubu, ahubwo ugakomeza no mu bihe bizaza.”
Uwiringiyimana yavuze ko ahantu nko ku i Huro hari amateka akomeye y’Umunsi w’Umuganura , kuhabungabunga harimo inyungu nyinshi zanabyara amafaranga.
Ati “Ni inyungu zikomeye cyane kuhabungabunga, Ntituhabungabunge gusa ngo tumenye amateka, tunahabungabunge mu buryo bwo kuhabyaza umusaruro ndetse iryo shoramari rigirire akamaro abaturage ba Muhondo.”
Abaturage batuye i Huro babwiye UMUSEKE ko basobanukiwe n’uburemere bifite kuba batuye mu gace kakusanyirizwagaho imbuto yavagamo Umuganura, ko biteguye kuhabungabunga ko ariko basaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora ngo nabo bibabyarire inyungu.
Uhoraningoga Francois yagize ati “ Utifuza ko hano habungabugwa kuko hatuzanira ba mukerarugendo ku buryo natwe bajya baduteza imbere. Nkaha hashobora kubakwaka amazu ba mukeraugendo baza bakaruhukiramo, n’kumuhanda uherekeza wakagombye gukorwa ku buro imodoka zigenda zisanzuye.”
Yankurije Theresie we avuga ko bagerageza guhangana n’abagerageza gusibanganya ibimenyetso by’amateka biri aho i Huro birimo.
Ati “ Twifuza ko twakorerwa umuhanda uza hano, kuko byatuma n’abaza hano bagahera neza batagowe n’urugendo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko bumva ibitekerezo by’abaturage ko kandi hari ibizakorwa.
Ati “ Kiriya kiraro [kiri mu muhanda werekeza i Huro] tuzagikora tugituganye neza kandi tuzabishobora twifashishsije umuganda n’ibiti bya Leta.Uko ubushobozi buzagenda buboneka umuhanda nawo uzatuganywa.”






