Abayobozi ba FERWAFA bateranyije amafaranga baha ‘Prime’ Rayon Sports WFC
Abayobozi ba FERWAFA bateranyije amafaranga baha ‘Prime’ Rayon Sports WFC
Rayon Sports WFC n’abayobozi ba Rayon Sports ndetse na bamwe mu bafana bakoze igisa nk’umusangiro bishimira uko ikipe yitwaye muri CECAFA Champions League.
Ni igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, kitabirwa n’abayobozi barimo Twagirayezu Thadee, Umuyobozi wa Fan Base Dr Norbert, abakinnyi n’abafana bamwe ba Rayon Sports muri rusange.
Mu bafashe ijambo muri ibi birori harimo na Kapiteni wa Rayon Sports WFC, Uwimbabazi Immacule. Uyu mukinnyi yasabye abayobozi ko bakuzuza inshingano zabo n’abakinnyi bagakora ibyo basabwa.
Ubwo Rayon Sports WFC yageraga ku mukino wa nyuma wa CECAFA Champions League nyuma yo gusezerera Kampala Queen kuri Penalite 4-3 ariko iza gutsindwa na JKT Queen yo muri Tanzania igitego 1-0.
Mbere yo gukina umukino wa nyuma abakinnyi bari bahawe Milliyoni 5 na FERWAFA y’agahimbazamusyi (Prime), kaje kiyongera kuri Milliyoni 3 z’ikipe ndetse na Milliyoni 4 yatanzwe n’imwe mu mafamille ya Rayon Sports.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee ubwo yahabwaga ijambo muri uyu musangiro yavuze ko amafaranga yatanze na FERWAFA atavuye mu mufuka w’iri shyirahamwe ahubwo yakusanyijwe n’abayobozi avuye mu mufuka wabo nkuko abakunzi b’iyi kipe basanzwe babikora.
Yagize ati “ Ntabwo nasoza ntashimiye FERWAFA. Narabibabwiye, iriya ‘Prime’ babahaye, ntabwo ari ikigo nka FERWAFA cyayatanze ahubwo baritanze nkuko natwe dusanzwe twitanga.”
Ariko kandi uyu muyobozi yagarutse ku bibazo abakinnyi ba Rayon Sports WFC bafite ndetse Perezida yemeza ko bagiye kugerageza bakabikemura byose mu bushobozi bafite.
Ibi bibazo byagaragajwe na Kapiteni wa Rayon Sports y’abagore birimo iby’imishahara itazira ku gihe ndetse n’amafaranga ikipe irimo abakinnyi baguzwe basigawemo.
Perezida yagize ati “ Tuzagerageza kubahiriza inshingano dufite mu bushobozi bwanyu. Kubajyana ku kigero mu kwiye no kubanganyisha n’abandi kuko mu maze kugera ahantu heza. Baca umugani mu kinyarwanda ngo umwana niwe wishakira ingombyi.”
Yakomeje agira ati “ Ibyo byose turabitekereza. Nagiye mbibabwira mu bihe bishize ko turimo gukemura ibibazo ariko ubu ibibazo birimo kugenda bigabanuka.”
Perezida Twagirayezu Thadee yagaragarije abakinnyi ko yababajwe cyane n’uko bagiye muri CECAFA Champions League n’imodoka ariko bishoboka ko umwaka utaha bazagenda n’indege.
Yaguze ati “ Byarambabaje cyane ko mwagiye n’imodoka, biteye agahinda ariko nanone ntabwo biteye agahinda. Tuzabona bicye ariko tugera kuri byinshi. Birashoboka ko umwaka utaha tuzagenda n’indege ndetse no mu myanya y’icyubahiro.”
Shampiyona y’u Rwanda ariko mu bari n’abategarugori izatangira tariki 18 Ukwakira 2025. Abakinnyi ba Rayon Sports barimo ku ruhuka nyuma y’iri rushanwa bavuyemo muri CECAFA Champions League mu minsi micye ishize.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







