Abishwe na Kolera biyongereyeho 50% mu 2024
Abishwe na Kolera biyongereyeho 50% mu 2024
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima 'OMS/WHO' ryatangaje ko umubare w’abantu bapfuye bazize indwara ya Kolera wiyongereyeho 50% mu mwaka wa 2024, ugereranyije n’umwaka wabanje.
Amakuru mashya aheruka gutangazwa na OMS avuga ko mu bihugu 60 hagaragaye abarwayi hafi ibihumbi magana atanu na mirongo itandatu, mu gihe abagera ku 6,000 muri bo biswe nayo muri 2024.
Ni muri raporo ya OMS yerekana ko 98% by’ubwandu byose byibasiye bimwe mu bihugu by'Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati ndetse n’Uburasirazuba bwa Aziya, gusa nanone iki cyorezo kikaba cyaribasiye Afurika kurusha ahandi hose ku isi.
Iyo raporo ikomeza yerekana ko igipimo cy’abantu biswe n’abanduye iki cyorezo cyazamutse kikava kuri 1.4% mu 2023 kikagera kuri 1.9% mu 2024.
Kolera ni intwara y’icyorezo iterwa n’agakoko ka bagiteri kitwa Vibrio cholerae, kagera mu mara mato kagatera umurwayi kwituma cyane bikabije, bigatera umubiri gutakaza amazi n’imyunyu ngugu myinshi. Iyo bititaweho vuba, uwa yanduye ngo abone ubuvuzi, iyi ndwara ishobora kumwica vuba kubera kubura amazi mu mubiri.
Ni intwara ikwirakwira cyane binyuze mu kunywa amazi yanduye, kurya ibiribwa byanduye, no kudakaraba intoki neza nyuma yo kuva mu bwiherero cyangwa mbere yo kurya. Naho kugira isuku no gukoresha amazi meza bikaba ingenzi cyane muri zimwe mu ngamba zo kuyirinda, nk’uko OMS ibivuga.
Ku rundi ruhande, OMS ivuga ko ibibazo by’intambara, ihindagurika ry’ibihe, kwimurwa kw’abaturage ku gahato, ndetse n’ibura ry’igihe kirekire ry’amazi meza, isuku n’isukura ari byo bikomeje gushyira abatuye isi mu kaga ko kwibasirwa n’iki cyorezo.
Kugeza ubu amakuru ahari ni ay’uko iki cyorezo cya kolera kigihari muri uyu mwaka wa 2025, kuko kugeza ubu ibihugu bigera kuri 31 byamaze gutangazwa ko byibasiwe n’iyi ndwara kuva uyu mwaka watangira.





