Agashinyaguro i Gisagara: Umugabo n’umugore bafashwe bakekwaho kwica umukozi bakamunaga mu bwiherero

Aug 27, 2025 - 05:01
 1
Agashinyaguro i Gisagara: Umugabo n’umugore bafashwe bakekwaho kwica umukozi bakamunaga mu bwiherero

Agashinyaguro i Gisagara: Umugabo n’umugore bafashwe bakekwaho kwica umukozi bakamunaga mu bwiherero

Aug 27, 2025 - 05:01

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara yatangaje ko yataye muri yombi umuryango w’umugore w’imyaka 35 n’umugabo we w’imyaka 42 bakekwaho urupfu rw’umusore wari mu kigero cyimyaka 27 wabuze mu 2021 nyuma hakaboneka umurambo mu bwiherero bwabo bari barasibye bikekwa ko ari bo bamutayemo.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 26 Kanama 2025 mu masaha ya saa tanu z’amanywa, mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibilizi, ho mu Karere ka Gisagara, ubwo ku bufatanya n’abaturage n’inzego z’ibanze, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bataga muri yombi uwo mugore n’umugabo we nyuma yo gukekwaho urupfu rw’uwari umukozi wabo bahimbaga Bicece abandi bakamwita Nyinya wari warabuze.

Polisi ivuga ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe bivugwa ko ubwo hari mu kwezi k’Ugushyingo 2021, uyu muryango wahaye akazi umuntu ko kubararirira aho bari bataze inzoga, maze bucya yapfuye.

Aba, ngo aho gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi ahubwo umurambo wa nyakwigendera bawutaye mu bwiherero bahita babusiba, ariko abashinjwa bo ntibemera ko ari bo bamwishe n’ubwo batanasobanura irengero rye nyuma yo kubura.

Polisi ikomeza ivuga ko ubwo abaturage batangaga amakuru rero, bacukuye ubwiherero koko basangamo ibice by’umuburi w’umuntu ariko warangiritse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje ko uyu mugabo n’umugore bombi bahise batabwa muri yombi kugira ngo basonure iby’uyu muntu wasanzwe mu musarane wabo.

Ati ‘‘Uyu murambo wabonetse warangiritse kubera ko yapfuye mu 2021, ubu hagiyeho itsinda ryo gushakisha aho akomoka kuko amakuru avuga ko yari uwo muri Huye, mu Murenge wa Ruhashya, kugira ngo umuryango we wemeze niba warabuze umuntu, ndetse n’iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye ukuri kuzuye k’uru rupfu.’’

CIP Kamanzi, yakomeje agaya abakishora mu bikorwa bibi nk’ibi byo guhishira imfu z’abantu, avuga ko ari ibintu bigayitse bishinyagurira ikiremwamuntu.

Ati ‘‘Nk’aba n’ubwo baba batarabigizemo uruhare, bagombaga kuba baratanze amakuru ku gihe uko byagenda kose. Gufata icyemezo nk’icyo kigayitse cyo gufata umuntu utari uwabo, batazi, bakajya kumujugunya mu bwiherero, ni ubwicanyi burimo no gushinyagura.’’

Kugeza ubu, abakekwaho iki gikorwa bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ndora, mu Karere ka Gisagara.

Henriette UWAMAHIRWE