AMAFOTO! Irebere gereza yitwa ’Ukuzimu ku Isi’ aho umuraperi w'umuherwe P.Diddy afungiwe

Sep 22, 2024 - 09:57
 0
AMAFOTO! Irebere gereza yitwa ’Ukuzimu ku Isi’ aho umuraperi w'umuherwe P.Diddy afungiwe

AMAFOTO! Irebere gereza yitwa ’Ukuzimu ku Isi’ aho umuraperi w'umuherwe P.Diddy afungiwe

Sep 22, 2024 - 09:57

Umuraperi Sean ’Diddy’ Combs ubu ukurikiranweho ibyaha bikomeye birimo icuruzwa ry’abantu, agomba kumara igihe muri gereza yo mu mujyi wa New York yigeze kwitwa ’Ukuzimu ku Isi’ nyuma y’uko umucamanza yanze ingwate ye ngo akurikiranwe adafunzwe ku wa Kabiri .

Combs, w’imyaka 54, yongeye gufungwa by’agateganyo mu gihe agitegereje kuburanishwa ku byaha byo gucuruza abantu no gusambanya ku gahato, ubu akaba afungiwe by’agateganyo muri Gereza Nkuru ya Brooklyn. 

Ni gereza yiswe Ukuzimu ku Isi (Hell on Earth)

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika bibitangaza, ngo iki kigo kizwi ku izina rya MDC Brooklyn, ni gereza imwe rukumbi yo mu mujyi wa New York kandi yagiye ihura n’ibibazo kuva yafungura mu myaka ya za 90.

Ikoreshwa cyane cyane mu ifungwa ry’agateganyo nyuma y’ifatwa ku bantu bategereje kuburanishwa mu nkiko z’ubutegetsi bwa Manhattan cyangwa Brooklyn. Abandi bagororwa bahaba ni abakatiwe ibihano bigufi nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Iki kigo, giherereye mu gace k’inganda ku nkombe z’amazi za Brooklyn, ubu kibarizwamo imfungwa zigera ku 1.200, zivuye ku barenga 1.600 bari bafungiwemo muri Mutarama. Ifite ahagenewe imyidagaduro yo hanze, ishami ry’ubuvuzi rifite ibyumba by’ibizamini hamwe n’igice gishinzwe uburwayi bw’amenyo. Ifite n’ishami ryihariye rya gahunda z’uburezi n’ububiko bw’ibitabo bwa gereza. 

Abafungiwe muri iyi gereza kuva kera bagiye binubira urugomo rukabije rukorerwamo, ubuzima buteye ubwoba, ibura ry’abakozi bahagije ndetse no kwinjiza magendu ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa, bimwe muri byo bikorwa bikagirwamo uruhare n’abakozi.

Bavuga kandi ko bagiye babuzwa gusohoka muri kasho zabo cyangwa ibyumba kenshi bakabuzwa kubonana n’ababasura, guhamagara, kwiyuhagira cyangwa gukora siporo.

Muri Kamena, Uriel Whyte w’imyaka 37 yatewe icyuma muri iyi gereza. Ukwezi kumwe Nyuma yaho, Edwin Cordero w’imyaka 36 yapfuye nyuma yo gukomerekera mu makimbirane hagati y’imfungwa. AP yatangaje ko byibuze abantu bane bafungiwe muri iyi gereza bapfuye biyahuye mu myaka itatu ishize kubera kutihanganira ubuzima bwaho.

Umwunganizi wa Cordero, Andrew Dalack, yatangarije ikinyamakuru The New York Times ko umukiriya we nta kindi yazize usibye ubucucike bw’abantu benshi, abakozi badahagije kandi batitaye ku bibera muri gereza yiswe Ukuzimu ku Isi.

Nibura abakozi batandatu ba MDC Brooklyn bakurikiranyweho ibyaha mu myaka itanu ishize. Bamwe bashinjwaga kwakira ruswa cyangwa kwinjiza magendu y’ibiyobyabwenge, itabi, na terefone ngendanwa, nk’uko byagaragajwe na AP.

Ni bande bandi bazwi bafungiwe muri MDC Brooklyn?

P.Diddy ni umwe mu mfungwa z’ibyamamare ziheruka gufungirwa muri MDC Brooklyn, aho yagiye ku rutonde rurimo Maxwell, Kelly, Bankman-Fried n’umuraperi Fetty Wap.

Abandi bafungiwe muri iyi gereza bazwi cyane barimo Pharma Bro Martin Shkreli, Keith Raniere washinze idini ry’imibonano mpuzabitsina rya NXIVM, Genaro Garcia Luna wahoze ari umuyobozi muri Guverinoma ya Mexico ndetse na Juan Orlando Hernandez Alvarado wahoze ari Perezida wa Honduras.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06