Amagambo yavuzwe n'umuhanzi Kivumbi yaciye abantu intege
Amagambo yavuzwe n'umuhanzi Kivumbi yaciye abantu intege
Umuhanzi nyarwanda yavuze amagambo akomeye ashobora gutuma abantu batera ikizere abategura n'abatanga ibihembo bya Isango na Muzika
Mu kiganiro Umuhanzi Kivumbi King yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda yavuze amagambo yatumye benshi bata ikizere bari basanzwe bagirira abategura n'abatanga ibihembo bya Isango Na Muzika kubera amakosa bashobora kuba barakoze mu itangwa ryabyo.
Mu Minsi itambutse habaye ikiganiro cyahuje abahanzi n'abanyamakuru ku kuganira ku gitaramo cy'Icyumba cya RAP maze umuraperi Bull Dogg avuga ku gutungurwa yagize ubwo mugenzi we Kivumbi yahabwaga igihembo nk'umuhanzi mwiza w'umwaka mu njyana ya Rap nyamara uyu Kivumbi nta ndirimbo iri muri iyi Njyana yakoze muri uwo mwaka.
Ibi byakuruye amagambo menshi mu bakora n'abasesengura umuziki kugera ubwo uyu Kivumbi nawe abajijwe icyo avuga kuri aya magambo ya Bull Dogg aho yanatunguye benshi kubera vicyo yavuze.
Aha hari mu kiganiro gitambuka kuri Televiziyo ya hano mu Rwanda aho bakira abatumirwa benshi,Kivumbi ubwo yabazwaga ku bijyanye n'amagambo ya Bull Dogg ku gihembo yahawe kivumbi adaciye ku ruhande yunze mu irya Bull Doggg maze avuga ko yemeranya nawe cyane ko kiriya gihembo yahawe atari agikwiye ngo kuko atakoze indirimbo zo muri iyo njyana dore ko atanakunda kuyikora.
Kivumbi avuga ko nawe akoraa ibintu byinshi bitandukanye bityo akeka ko bashobora kuba batamenya icyiciro bamushyiramo kandi ko na Bull Dogg kuba yaravuze uko abyumva ntakibazo kibirimo cyane ko ntanicyo bapfa arenzaho ati Ndakibitse ntaho kigiye kuko byararangiye yaragihawe.





