Amahirwe y'Amavubi yo kwitabira igikombe cy'isi yiyongereye nyuma yo guhanwa kwa Afurika yepfo

Sep 30, 2025 - 07:08
 1
Amahirwe y'Amavubi yo kwitabira igikombe cy'isi yiyongereye nyuma yo guhanwa kwa Afurika yepfo

Amahirwe y'Amavubi yo kwitabira igikombe cy'isi yiyongereye nyuma yo guhanwa kwa Afurika yepfo

Sep 30, 2025 - 07:08

Ikipe y'igihugu y'afurika yepfo yafatiwe ibihano nyuma yuko ikinishije umukinnyi utemerewe gukina

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utemewe, Byongerera amahirwe amakipe arimo Benin, Nigeria n’Amavubi bihanganiye itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, ni bwo FIFA yashyize hanze itangazo rivuga ku mwanzuro wafashwe ku mukino Afurika y’Epfo yakinnye na Lesotho mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Itangazo ryashyizwe hanze rigira riti “Komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA, yafatiye ibihano Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo (SAFA), kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe, Teboho Mokoena, ubwo bakinaga na Lesotho ku mukino wabaye tariki ya 21 Werurwe 2025.”

“Ni mu mikino y’amajonjora yo gushaka tike y’Igikombe cy’Isi. Kubera iyo mpamvu yo kurenga ku ngingo ya 19 mu mategeko agenga imyitwarire n’ingingo ya 14 igenga amarushanwa y’Igikombe cy’Isi cya 2026, hemejwe ko iterwa mpaga n’ibitego 3-0.”

Si uguterwa mpaga gusa, ahubwo SAFA yategetswe gutanga 12.541$, ndetse na Teboho Mokoena arihanangirizwa kubera aya makosa yagaragaye ku mukino w’Umunsi wa Gatanu mu Itsinda C bari batsinzeho Lesotho ibitego 2-0.

Guterwa mpaga kwa Bafana Bafana, biraha amahirwe amakipe y’ibihugu biri mu Itsinda C cyane cyane Benin yabaye iya mbere ariko binganya amanota 14 ikayirusha igitego kimwe izigamye.

Aya makipe ararusha amanota atatu Nigeria ya gatatu n’u Rwanda bifite amanota 11, gusa iyi yahanwe ifitanye umukino n’Amavubi muri Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025, agasabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo yizere kwandika amateka yo kujya mu Gikombe cy’Isi.

Amakipe ya nyuma muri iri tsinda ni Lesotho yagize amanota icyenda na Zimbabwe ifite ane.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089