AMAJYARUGURU: Guverineri yashimye by'umwihariko abanyamahanga bitabiriye imurikagurisha.

Sep 2, 2025 - 09:54
 0
AMAJYARUGURU: Guverineri yashimye by'umwihariko abanyamahanga bitabiriye imurikagurisha.

AMAJYARUGURU: Guverineri yashimye by'umwihariko abanyamahanga bitabiriye imurikagurisha.

Sep 2, 2025 - 09:54

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yashimiye abanyamahanga bitabiriye imurikagurisha yabereye muri iyi ntara by'umwihariko rikabera muri Stade Ubworoherane ryitabiriwe n'abamuritse bagera 176 b'abanyarwanda n'abanyamahanga bagera kuri 15.

Ni imurikagurisha ryatangiye kuwa 19/08/2025 risozwa kuwa 31/08/2025 aho sitandi (Stands ) zose zitabiriwe ku kigero cya 95,7% kandi rikaba ryaragaragayemo udushya twinshi kuko aribwo bwa mbere mu ntara y'Amajyaruguru habereye imurikagurisha ririmo imodoka.

Perezida w'Urugaga rw'Abikorera(PSF) mu ntara y'Amajyaruguru, Appolinaire Karegeya yashimiye abitabiriye iri murikagurisha ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uha agaciro abikorera.

Yagize ati"Urugaga rw'Abikorera mu ntara y'Amajyaruguru rurashimira abitabiriye iri murikagurisha kuko sitandi (Stands) zose zitabiriwe kigero cya 95,7% aho abamuritse bageze ku 176 ndetse n'abanyamahanga bagera kuri 15 barimo abo mu gihugu cya Egypte, Sudani, Uganda, Ubuhinde, Tanzania, ubushinwa n'abandi." 

Karegeya yakomeje ashimira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame uha agaciro abikorera.

Yagize ati" Mu izina ry'Urugaga rw'abikorera bo mu ntara y'Amajyaruguru no mu izina ryanjye bwite, turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uha agaciro abikorera ndetse tugashimira n'inzego z'ibanze, iz'umutekano n'abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu migendekere myiza y'iri murikagurisha."

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice nawe yashimiye abitabiriye imurikagurisha uburyo bitabiriye ari benshi Kandi bagatanga na serivisi nziza kuko ngo byatumye n'Umujyi wa Musanze ushyuha kuko ngo burya umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.

Yagize ati" Muri ibi byumweru bibiri iri murikagurisha rimaze, ryagenze neza ndetse rinitabirwa ku kigero gishimishije kuko by'umwihariko Umujyi wa Musanze ukaba warashyushye bihagije dore ko burya n'umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina."

Guverineri Mugabowagahunde yakomeje ashimira by'umwihariko abanyamahanga bitabiriye ndetse abasaba kuzabishishikariza n'abandi kugira ngo bazitabire umwaka utaha. Aha niho yahereye ashimira abazanyemo udushya turimo imodoka no gukora ibisuguti mu bihumyo. Bityo ahamagarira abashoramari gukomeza gushora imari mu ntara y'Amajyaruguru.

Yagize ati"Turahamagarira abashoramari gukomeza gushora imari mu ntara y'Amajyaruguru cyane ko ari n'ikigega cy'igihugu ndetse ika bari n'igicumbi cy'ubukerarugendo kuko ifite ahantu henshi nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura bakibonera ibyiza byinshi bitatse iyi ntara."

MUGABOWAGAHUNDE yashoje ashimira ababaye indashyikirwa, bityo abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga ndetse n'abatabonye ibikombe bakazabihatanira umwaka utaha

Yagize ati" Ndashimira ababaye indashyikirwa kandi nkabashishikariza gukomeza gushyiramo imbaraga ariko n'abatahawe ibikombe nkabashishikariza kubiharanira kugira ngo nabo bazabyegukane umwaka utaha."

Mu gutanga ibihembo bahereye ku bahize abandi harimo n'umunyamahanga wacuruje ibikoresho by'isuku n'ibyo mu gikoni ariko by'umwihariko igihembo cy'uwahize bose muri iri murikagurisha akaba ari

 Dr SINA Gérard uhagarariye Entreprise URWIBUTSO.

 

 

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure