Amakipe yujuje ibisabwa byose kugira ngo atangire shampiyona Rayon Sports na APR FC ntazirimo
Amakipe yujuje ibisabwa byose kugira ngo atangire shampiyona Rayon Sports na APR FC ntazirimo
Amakipe yujuje ibisabwa na FERWAFA kugira ngo atangire shampiyona y'u Rwanda, ntabwo arimo Rayon Sports na APR FC.
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 12 Kanama 2025, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru mu Rwanda, FERWAFA, yatangaje amakipe yujuje ibisabwa n'iri shyirahamwe ndetse n'atujuje ibisabwa.
Ni urutonde rurimo amakipe yose azakina shampiyona uyu mwaka. Ikipe imwe gusa itujuje ibisabwa ni Bugesera FC. FERWAFA ivuga ko Bugesera FC itigeze igaragaza niba abakinnyi n'abatoza bafite ubwisungane mu kwivuza. Iyi kipe kandi ntabwo yigeze igaragaraza umuganga izifashisha, ndetse yatanze impapuro za Saison 2024-2025 aho gutanga iza 2025-2026.
FERWAFA Kandi yashyize hanze amakipe yujuje ibisabwa byose atarimo Rayon Sports na APR FC. Aya makipe yashyizwe ahagaragara harimo Amagaju FC, Marine FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC.
Ikipe zirimo APR FC na Rayon Sports hari ibyo zitaruzuza kugeza ubu ndetse zashyiriweho ibihano. Izi kipe kimwe na Gicumbi FC, zirazira ko zitigeze zitanga ahantu zizakinira imikino yazo ya shampiyona Sizoni 2025-2026.
Izindi kipe zitujuje ibisabwa byose harimo AS Kigali itaratanze aho izakinira, ndetse ntabwo iyi kipe yigeze igaragaraza aho ibiro byayo biba. Mukuru VS, AS Muhanga, Gorilla FC, Gasogi United na Kiyovu Sports zemerewe gukina ariko zishyirirwaho ibihano kuko hari ibyo zitujuje.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







