Amakuru mashya ku bifuza kwiga kuyobora indege bagenewe buruse

Mar 13, 2024 - 01:47
 1
Amakuru mashya ku bifuza kwiga kuyobora indege bagenewe buruse

Amakuru mashya ku bifuza kwiga kuyobora indege bagenewe buruse

Mar 13, 2024 - 01:47

Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA), Ishami ry’u Rwanda, cyageneye buruse abifuza kwiga amasomo yo kuyobora indege mu ishuri nyafurika ry’ubumenyi bw’ikirere n’indege za gisivili.

Iri shuri rizwi nka EAMAC (Ecole de la Météorologie et de l’Aviation Civile) riherereye i Niamey muri Niger. Ryashinzwe mu 1963.

Apollin Komguem Magni uhagarariye ASECNA mu Rwanda, yatangaje ko abifuza guhatanira iyi buruse basabwa kuba bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 21 na 29.

Ikindi uhatanira iyi buruse asabwa ni ukuba yarize imyaka ibiri muri kaminuza cyangwa yararangije icyiciro cyayo cya kabiri mu masomo arimo Imibare, Ubugenge, Engineering, ikoranabuhanga, Ibinyabuzima, Ubutabire na Electronics cyangwa akaba yararangije muri IPRC.

Ubuyobozi bwa ASECNA mu Rwanda bwatangaje ko igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha ku rubuga www.eamac.ne ari tariki ya 22 Werurwe, itariki zo kumenyesha abakandida batoranyijwe ni iya 3 n’iya 4 Kamena 2024.

Busobanura kandi ko abazahabwa iyi buruse, nibarangiza kwiga muri EAMAC, ASECNA izabaha akazi.

Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA), Ishami ry’u Rwanda, cyageneye buruse abifuza kwiga amasomo yo kuyobora indege
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268