Amakuru Mashya: Umunya Israel Itamar Einhorn yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026
Amakuru Mashya: Umunya Israel Itamar Einhorn yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026
Umukinnyi wabigize umwuga mu kunyonga igare ku isi,Itamar Einhorn wo muri Israel amaze kwegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga i Rukomo kajya i Rwamagana 2026.
None kuwa 22 Gashyantare 2026,mu Rwanda hatangiye ku mugaragaro irushanwa ry'amagare aho agace karyo ka mbere katangiriye i Rukomo abasiganwa bakaba bagombaga gusoreza aka gace i Rwamamgana aka gace kakaba ari na ko kanini mu isiganwa ry'uyu mwaka.
Mu masaha ashyira i saa sita nibwo abasiganwa bahagurutse bava i Gicumb binjira mu karere ka Nyagatare Rukomo bakaba batagiye mu ruvunge rwa benshi aho umukinnyi Itamar atagaragaraga mu abo imbere kuko mu birometelo 35 bya mbere uturuka i Gicumbi imbere hari Da Silva na Heidemann.
Aba bakinny babiri b'abahanga mu gutwara igare aribo Da Silva na Heidemann bakomeje kugenda imbere kugera mu birometelo 135 cyakora ntibatinze gukurwa kuri uy mwanya w'imbere kuko amakipe atandukamye yatangiye gusatira yitandukanya n'ibikundi byabo bashaka kugabanya amasaha bakoresh.
Mu minota yegera iyo gusoza uyu munya Israel Itamar Einhorn yaje gusohoka mu gikundi asesera mubo imbere ndetse byaje no kumuhira kuko irushanwa arisoje ari uwa mbere akoresheje amasaha atatu n'iminota 59 asatira isaha ya kane.
Ibi bitumye abanyarwanda bongera gushyirwa inyuma ndetse bigaragaza urwego iri siganwa ririho rukomeza kubonwa hejuru kubera ubukomere bw'aryo muri iyi myaka ine ishize yagiye inanira abanyarwanda kubonamo uduce begukana kubera ubuhanga bw'abanyamahanga basigaye baryitabira.
Einhorn utwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026 akinira ikipe ya NSN akaba akaba yaherukaga kwigaragaza mu mwaka wa 2024 ubwo yatwaraga uduce twa Tour du Rwanda i Kayonza n'akio muri Nyaruguru akaba ubu ariwe ufite umwenda w'umuhondo aho yanashimiye bagenzi be.





