Amakuru meza ku bakunzi b'umukino w'amagare na Tour du Rwanda igarukanye udushya

Feb 18, 2026 - 12:15
 1
Amakuru meza ku bakunzi b'umukino w'amagare na Tour du Rwanda igarukanye udushya

Amakuru meza ku bakunzi b'umukino w'amagare na Tour du Rwanda igarukanye udushya

Feb 18, 2026 - 12:15

Abakunzi b'irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda no ku rwego rw'isi byumwihariko abanyarwanda basubijwe igorora nyuma y'amezi yari ashize bategereje iri rushanwa rikunzwe na benshi.

Ni amakuru asamiwe hejuru n'abakunzi b'iri rushanwa ku si yose dore ko rimaze kuba iryo ku rwego rw'isi kubera ibihangage muri uyu mukino ku isi biryitabira aho hamaze gutangazwa byinshi kuri ryo ndestse n'ibizariranga kuri iyi nshuro ya 18 byuzuye udushya gusa.

Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Rwanda Cycling Federation(FERWACY) imaze gutangaza ko irushanwa ryo gusiganwa ku magare risanzwe ribera mu Rwanda,Tour du Rwanda rigarutse aho rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 18 rikazaba ritangira kuwa 22 Gashyantare 2026 kugeza kuwa 1 Werurwe 2026 aho hateganyijwe n'ibitaramo nyuma y'isiganwa ry'umunsi bizagaragaramo bamwe mu bahanzi bakomeye.

Mu bahanzi bazataramira abazitabira iri siganwa harimo Kenny Sol, umuhanzikazi Bwiza,Umuraperi Kivumbi,Ruti Joel,Bushali,DJ Marnaud ndetse na Band ya Symphony aba bose ni abazafasha abazitabira iri siganwa mu bihe bitandukanye dore ko rizagera mu bice n'uturere dutandukanye tw'u Rwanda aritwo Rubavu,Huye,Musanze n'umujyi wa Kigali.

Aganira na RBA Visi Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare, Bigango Valentin yavuze ko uyu mwaka iri siganwa rifite udushya n'umwihariko cyane ko rije mu gihe gito isiganwa ryo ku rwego rw'isi rihabereye ndetse ko bazakora ibishoboka umunyarwanda akishimira ibyateguwe.

FERWACY kandi yatangaje abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa ry'uyu mwaka aribo;Schadrack UFITIMANA,Etienne TUYIZERE,Patrick BYUKUSENGE,Shemu NSENGIYUMVA na Eric NKUNDABERA mugihe bazaba bari kumwe n'umutoza Felix SEMPOMA.