Amateka ku myenda idasanzwe Tonzi yaserukanye ubwo yamurikaga album ye ‘Respect’
Amateka ku myenda idasanzwe Tonzi yaserukanye ubwo yamurikaga album ye ‘Respect’
Imwe mu nkuru yarangije icyumweru gishize, ni igitaramo Tonzi yamurikiyemo album ye ya cyenda yise ‘Respect’. Uyu muhanzikazi wahinduye imyambaro inshuro eshatu, yagaragaje ko buri mwenda yaserukanye ufite igisobanuro cyihariye.
Tonzi avuga ko yinjiye ku rubyiniro bwa mbere yambaye imyenda imeze nk’iya gisirikare mu rwego rwo gusobanura ko kubaha Imana ari itegeko.
Ati“Imyenda nambaye ninjira ku rubyiniro bwa mbere yari imeze nk’iya gisirikare. Nayambaye mu rwego rwo kugaragaza ko ari itegeko kubaha Imana.”
Ubwo yari asubiye ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri, Tonzi yaserukanye umwenda w’umukara ariko urimo ibara rya zahabu. Yavuze ko usobanura uburyo yanyuze mu bihe by’umwijima n’uburwayi bukomeye ariko biza kurangira akuyemo indirimbo zakoze album afata nka zahabu.
Ati “Ni imyenda yavuye mu kigeragezo cy’ubuzima. Nyuma yo kubyara nararwaye mera nabi, nari mu mwijima ariko havamo indirimbo zatumye ndangiza album yanjye. Wa mukara naciyemo waje kuvamo zahabu, iki gitaramo nakoze ni zahabu!”
Umwenda wa gatatu Tonzi yaserukanye ku rubyiniro wari uwo ahuriyeho na bagenzi be bo mu itsinda rya The Sisters. Buri wese yari yambaye ikanzu yihitiyemo ariko bose bagahuriza ku ibara ry’umukara, hariho amasaro.
Ni imyambaro isobanura ko buri wese muri bo hari inzira Imana yamunyujijemo, ahamya ko uko yaba mbi kose, ariko hari amasaro abibutsa ko ari ab’agaciro.
Ati “Amasaro asobanuye ikintu cy’agaciro. Buri wese muri twe afite inzira yanyuzemo, kwambara amasaro ku myenda y’umukara bisobanuye ko n’ubwo waca mu nzira igoranye gute, n’ubwo waca mu nzira y’umukara gute, twari dufite amasaro asobanuye ko turi ab’agaciro.”
Tonzi n’abaririmbyi bamufashije ku rubyiniro bambitswe na Matheo studio, umwe mu bahanga mu gukora imyenda, akaba umusore uri mu bagezweho muri iki gihe.
Tonzi yirinze kugaruka ku giciro cy’iyi myenda y’ibisobanuro bikomeye yaserukanye mu gitaramo cyo kumurika album ye ya cyenda yise ‘Respect’.







