Annette Murava yasuye umugabo we Gafaranga muri Gereza ‘Ahita atangaza ibyo yamutumye’

Jun 14, 2025 - 08:46
 0
Annette Murava yasuye umugabo we Gafaranga muri Gereza ‘Ahita atangaza ibyo yamutumye’

Annette Murava yasuye umugabo we Gafaranga muri Gereza ‘Ahita atangaza ibyo yamutumye’

Jun 14, 2025 - 08:46

Umuramyi Annette Murava umaze iminsi avugwa cyane ku mbuga nkoranyamabaga bitewe n’ikiganiro yatanze, yatangaje ko yavuye gusura umugabo we Gafaranga muri Gereza amugenera ubutumwa bwo ku bwira abakunzi be.

Kuri uyu munsi taliki ya 14 Kamena nibwo uyu muhanzikazi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yanditse ubutumwa abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Yagize ati “Mvuye kumusura! Yambwiye ngo abakunzi be arabasuhuza” yakomeje arenzaho amagambo y’urukundo ataka umugabo we avuga abizi neza ko akomeye kandi ko ari igeno ry’Imana kuba yarahisemo kubahuza bakaba umwe.

Mu minsi ishize, uyu mugore yagiye agaragaza ko akunda umugabo we anyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, yakoze ikiganiro kuri YouTube Channel basanzwe bahuriyeho bombi, aho yagarutse ku byabavuzweho, avuga ko ntakibazo afitanye n’umugabo we.

Mu mvugo yumvikanamo imbamutima nyinshi, Annette Murava yagize ati “Mu by’ukuri ntakibazo dufite nk’uko mwabitekerezaga, ibindi bindi  ntegereje kuzicarana na we, anyicaye iruhande tukabaganiriza kuko rimwe na rimwe nka hano kuri kamera ugomba kuba uri kumwe n’undi muntu, rimwe na rimwe uba wumva hari ikintu kiri kubura.”

Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwabereye mu muhezo nyuma yuko bisabwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’uregwa rukabishimangira, ariko amakuru yamenyekanye, yemeza ko icyaha kiregwa uyu mugabo gishingiye ku byo yakoreraga umugore we, ndetse ko ari na we ubwe witangiye ikirego agaragaza ihohoterwa yakorewe.

Annette Murava we yavuze ko ukuri ari uko we n’umugabo we ntakibazo na gito bafitanye, ndetse ko n’ababibifuriza bari kubahemukira kandi ko bitazagerwaho.

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse akanafatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, cyemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata tariki 23 Gicurasi 2025.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com