APR FC Imaze kwihanangiriza Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0 iyiteruye nagasuzuguro kenshi
APR FC Imaze kwihanangiriza Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0 iyiteruye nagasuzuguro kenshi
Mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona.
Mu gihe habura imikino 6 ngo shampiyona irangire, ikipe ya APR FC yiyongereye amahirwe yo kuyegukana ndetse ishobora no kuyegukana hakiri kare imikino itararangira.
Ikipe ya APR FC ni yo yatangiye isatira, ndetse ku munota wa kabiri gusa Ruboneka Jean Bosco ahindura umupira ku ruhande rw’ibumoso ashaka guhereza Kwitonda, ariko umupira urengera ku rundi ruhande.
Ku munota wa gatatu, ikipe ya APR FC yafunguye amazamu kuri Coup Franc yatewe neza na Ruboneka maze isanga Yunusu Nshimiyimana, awugarura mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Khadime Ndiaye ntiyawugeraho, Clement Niyigena awushyira mu izamu.
Nyuma yo kubona igitego, ikipe ya APR FC yabaye nki subira inyuma maze itangira gukina imipira migufi bahererekanya arinako bacungana na Rayon Sports wabonaga isatira ishaka kwishyura.
Rayon Sports nti yacitse intege kuko kugeza ku munota wa 16, ikipe ya Rayon Sports yaririmo kotsa igitutu ikipe ya APR FC.
Ku munota wa 39, ikipe ya APR FC yongeye guhusha igitego ku mupira wari uhinduwe na Fitina Omborenga awuboneza neza ku mutwe wa Kwitonda Alain Bacca ariko awutera hejuru y’izamu rya Khadime Ndiaye wa Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kubona imipira y’imiterekano ariko itigeze igira icyo itanga mu izamu rya Pavel Ndzila wa APR FC.
Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ibiri, ku minita 45 y’umukino gusa ntacyo byatanze kuko igice cya mbere cyarangiye APR FC iri imbere n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye inyota ku Ikipe ya Rayon Sports ariko abasore b’umutoza Thierry Froger bagasanga bahagaze neza.
Ku munota wa 61 w’umukino, ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona ubundi buryo bwiza bwa Coup Franc inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu maze Bugingo Hakim ayohereza hejuru y’izamu.
Ku munota wa 63 amakipe yombi yakoze impinduka maze Rayon Sports ikiramo Bugingo Hakim yinjiza Ganijuru Elie.
Ikipe ya APR yakoze impinduka ebyiri, bakiramo Sharif Aldin Shibboub na Niyomugabo Claude binjiza Niyibizi Ramathan ndetse na Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 79 ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyibizi Ramathan nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain ndetse na Ramathan Niyibizi wahise ashyira umupira mu rushundura.
Ku munota wa 87, ikipe ya Rayon Sports yakoze izindi mpinduka maze yinjiza mu kibuga Mucyo Didie na Iraguha Hadji basimbura Serumogo Ally na Tuyisenge Arsene.
Ku munota wa 87, Rayon Sports yinjije mu kibuga Gomis asimbura Charles Baale.
Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota 5 ariko nayo itagize icyo ihindura ku musaruro wari umaze kuboneka.
Ikipe ya APR FC irayoboye n’amanota 58 naho Rayon Sports iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 inganya na Musanze FC.







