APR FC yatsindiwe I Kigali na Pyramids, urugendo rwayo ruba amagorane

Oct 1, 2025 - 11:32
 0
APR FC yatsindiwe I Kigali na Pyramids, urugendo rwayo ruba amagorane

APR FC yatsindiwe I Kigali na Pyramids, urugendo rwayo ruba amagorane

Oct 1, 2025 - 11:32

Pyramids FC itsinze APR FC i Kigali, isiga iyi kipe y’ingabo mu rugendo rugoye rwo gushaka itike yo gukomeza muri CAF Champions League Ikipe ya APR FC yatangiye urugendo rwayo mu mikino ya CAF Champions League 2025 ihura n’akazi gakomeye imbere ya Pyramids FC yo mu Misiri.

Nubwo yakiniraga imbere y’abafana bayo kuri Kigali Pele Stadium, byarangiye itsinzwe ibitego 2-0, ibintu bigoye urugendo rwayo rwo gushaka itike yo kugera mu kindi cyiciro.

Mu minota 45 ya mbere, amakipe yombi yakinnye umukino ufunganye, aho APR FC yageragezaga kwihagararaho mu kibuga hagati no gusatira binyuze ku bakinnyi nka Mugisha Gilbert. Nubwo yakoze ibishoboka byose ngo ibone igitego, Pyramids nayo yagiye itera umutima impembero abafana ba APR kubera uburyo bukomeye yagiye ibona imbere y’izamu rya Ntwari Fiacre. Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 0-0.

Byaje guhinduka nyuma y’uko igice cya kabiri gitangiye, ubwo Fiston Kalala Mayele yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 47 nyuma y’amakosa ya ba myugariro ba APR batakaje umupira. Iki gitego cyahaye imbaraga ikipe y’abanyamisiri yakomeje kugerageza gukoresha uburangare bwari bugaragaye mu bwugarizi bwa APR.

Nubwo APR yagerageje kongera imbaraga mu busatirizi, nta na rimwe yabashije kunyura ku munyezamu wa Pyramids FC, wakomeje kuba igisirikare gikomeye ku izamu rye. Mu minota ya nyuma y’umukino, Fiston Kalala Mayele yongeye guhagurutsa abafana ba Pyramids FC, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 85, nyuma y’uko APR FC yongeye gutakaza umupira mu kibuga hagati.

Icyari cyabaye ikizere ku bafana ba APR FC cyongeye kuzimangatwa ubwo igitego cyari cyinjijwe na Mamadou Sy cyateshejwe agaciro n’abasifuzi bavuze ko yari mu kagira. Umutoza wa Pyramids, Krunoslav Jurcic, ntiyishimiye bimwe mu byemezo by’abasifuzi, byanatumye ahabwa ikarita itukura, ariko ntibyigeze bihungabanya ikipe ye.

APR FC yasohotse mu kibuga iri mu gahinda k’intsinzi yabacitse, isabwa kugenda i Cairo mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 5 ukwakira 2025, itegereje ibitangaza gutsinda ibitego bitatu ku busa ngo ibe yakomeza. Ni umukoro ukomeye kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, yifuza kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino y’Afurika.

       Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure