APR FC yatsinzwe umukino wa gishuti wa kabiri na Police FC ibitego 3-2.

Aug 22, 2025 - 07:27
 0
APR FC yatsinzwe umukino wa gishuti wa kabiri na Police FC ibitego 3-2.

APR FC yatsinzwe umukino wa gishuti wa kabiri na Police FC ibitego 3-2.

Aug 22, 2025 - 07:27

Uyu mukino tugiye kuwugarukaho ndetse twerekane aho byapfiriye kugira ngo iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsindwe ubugira kabiri.

Uyu ni umukino wabaye ku wa kane tariki 21 Kanama 2025, wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Police FC yitwaye neza kuko usibye gutsinda yari yatangiye neza abasore bayo bagaragaza imbaraga z’umurengera mu mikinire.

Ku isaha ya saa moya z’ijoro, nibwo uyu mukino watangiye. Wari umukino mwiza cyane ndetse wari umukino ubona uryoheye ijisho kuva umukino utangiye kugeza ku munota wa nyuma.

Aya makipe yombi yakinaga neza yaba mu buryo bwo kwatakana ndetse no mu buryo bwo kugarira nubwo zagendaga zikora amakosa mu bwugarizi ariko wabonaga harimo gukanirana cyane.

APR FC yakinnye ite uyu mukino?

Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb, yagerageje gukoresha ikipe ye ndetse ubona ko afite igitekerezo cyo kwataka izamu rya Police FC cyane. Urebye abakinnyi bataha izamu yabanje mu kibuga barimo Mamadou Sy, William Togui ndetse na Hakim Kiwanuka biyongeraga kuri Ruboneka Bosco na Dauda Yusif ba bari aho hafi.

Ntabwo iki gitekereza cy’umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, kigeze kigira imbaraga cyane kuko wabonaga irimo kugenda ihusha uburyo ariko kandi bakagorwa n’abakinnyi ba Police FC wabonaga batanze mu mukino APR FC.

Police FC yakinnye ite?

Mu mukino wahuje APR FC na Police FC, iyi kipe y’igipolice cy’u Rwanda yakinnye ubona ifite imbaraga nyinshi yaba bafite umupira ndetse n’igihe iba idafite umupira(Pressing).

Igitekerezo cy’umutoza wa Police FC, Ben Mousa, wabonaga abizi ko APR FC ifite abakinnyi bakomeye ndetse bashobora gukora ibidasanzwe mu gihe ubarekeye umupira bakisanzura cyane. Yababujije gukina biza no gufasha iyi kipe kuko yatsinze ibitego 3 kubera izo mbaraga yakoresheje.

Police FC yarushije iki APR FC muri uyu mukino bituma itsinda umukino

Abatoza b’aya makipe yombi ibitekerezo bari bafite byari bitandukanye cyane nubwo umwe yatakaga cyane undi akarenzaho no gukoresha imbaraga nyinshi mu kwambura umupira.

Police FC n’umutoza wayo kimwe mu bitekerezo bikomeye yazanye muri uyu mukino wabonaga ko yabwiye abakinnyi be kugerageza guhanahana umupira mu kibuga hagati ariko abarimo Mugiraneza Froduard, babona umupira bakagerageza kunyuza mipira ku mpande.

Akenshi mu gihe cy’umukino ba myugariro bo ku mpande ba APR FC wabonaga bizamukiye cyane, umupira Byiringiro Lague na Richard Kirongozi babaga bafite, bisangaga ari bonyine ndetse bikanatuma batesha umutwe Igice cy’ubwugarizi cya APR FC.

Ikintu gikomeye cyatandukanyije izi mpande zombi ni Police FC yarushije APR FC ariko cyane mu kibuga hagati. Abakinnyi ba Police FC bakina muri iki gice barimo Froduard, Kwitonda Alain Bacca na Msanga Henry. Aba bakinnyi bahanganaga na Ngabonziza Pacific, Dauda Yusif ndetse na Ruboneka Jean Bosco ariko bararushwaga.

Muri aba bakinnyi ba APR FC wabonaga barimo gutakaza imipira buri kanya kuko bashyirwagaho igitutu cyane n’abakinnyi ba Police FC.

Umutoza wa Police FC yasomye cyane umukino cyane mu gice cya kabiri kuko urebye abo yashyize mu kibuga barimo Muhozi Fred na Mugisha Didier, wabonaga bagiyemo mu gihe cyari gikwiye ndetse batanga n’umusaruro.

Umuzamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, ariko nawe ni uwo kugarukwaho cyane kuko yakoze amakosa menshi yanavuyemo bimwe mu bitego bya Police FC.

Uyu mukino warangiye APR FC itsinzwe ibitego 3-2 na Police FC. Ibi bitego byatsinzwe na  Byiringiro Lague, Mugisha Didier ndetse na Muhozi Fred. APR FC yatsindiwe na William Togui na Mamadou Sy.

APR FC yatsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranye mu Nkera y’Abahizi yateguwe n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Umukino baherukaga gutakarizaho amanota 3 ni uwo yatsinzwe na AS Kigali bisabye Penalite 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure