Baryinyonza Elie yacyeje Fabros Ndayishimiye uri kuzamuka neza mu itangazamakuru ry'imikino.
Baryinyonza Elie yacyeje Fabros Ndayishimiye uri kuzamuka neza mu itangazamakuru ry'imikino.
Baryinyonza Elie wamenyekanye kuri RadioTv10 yacyeje uwitwa Ndayishimiye Fabros amurata ibigwi mu bijyanye n'ubuhanga mubyo akora anakomoza ku buryo bahuye.
Mu kiganiro uyu munyamakuru ukunzwe na benshi mu by'imikino kuri RadioTv10, Baryinyonza Elie yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru Hano mu Rwanda yacyeje uwitwa Ndayishimiye Fabros agaragaza ubudasa bwe mu kazi akora cyane ku makuru batambutsa ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Baryinyonza yavuze ko yemera cyane uyu musore witwa Fabros bakorana ndetse akunda ibyo akora kuko abibonamo ubuhanga bitewe n'uburyo abikora ndetse ko abaye abiha umwanya urenze uwo abishyiramo ubu Yaba umuntu udasanzwe kurusha uko bimeze ubu.
Mu rwenya rwinshi Uyu Baryinyonza yavuze ko amushinja ubunebwe nubwo ari umuhanga bitewe n'uko amubonamo ikintu kidasanzwe arusha abandi ariko akaba adatanga ibyo yifitemo byose byakabaye bimugeza kure cyane ugereranyije n'aho ageze ubu cyane ku mbuga nkoranyambaga ze dore ko ariho acisha amakuru menshi buri munsi byanatumye bamukunda bakamuha akazi.
Muri iki kiganiro Baryinyonza yakomoje Kandi ku mpamvu zatumye agerageza guhagarika itangazamakuru mu gihe cyashize avuga ko icyo gihe yari afite indi mirimo agiyemo cyakora ntibigende neza ari nabwo byabaye ngombwa ko agaruka mu itangazamakuru Nyuma yo kubona ibyo yashakaga gukora bidakunze.
Mu bindi uyu musore yavuze n'uko yakuze akunda Ruhago kuburyo yashakaga no kuba umukinnyi ariko bikaza kwanga Nyuma yo kubigerageza ntibigerweho cyane ko yaciye mu makipe y'abato atandukanye nka Asport.






