Biden ’yavuze ko aherutse guhura na François Mitterrand’ umaze imyaka 28 yarapfuye
Biden ’yavuze ko aherutse guhura na François Mitterrand’ umaze imyaka 28 yarapfuye
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko aherutse guhurira mu Budage na François Mitterrand, mu gihe uyu wahoze ari Perezida w’u Bufaransa amaze imyaka 28 yarapfuye.
Biden yabitangarije i Las Vegas ku Cyumweru gishize, ubwo yarimo ageza ijambo ku mbaga y’Abanyamerika yaburiraga ku byago bishobora kwibasira igihugu cyabo, mu gihe mukeba we Donald Trump yaba atorewe kukiyobora muri manda ya kabiri.
Icyo gihe yahise ababwira inkuru akunze kubara y’ukuntu yahuriye mu Bwongereza na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aho bari bitabiriye inama ya G7, nyuma y’amezi make atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati: "Naricaye ndavuga nti ’Amerika yagarutse’, hanyuma Mitterrand wo mu Budage_na ko wo mu Bufaransa arandeba, arambwira ati ’uzagaruka kugeza ryari’?"
Inama ya G7 Biden avuga ko yahuriyemo na François Mitterrand yabereye mu Bwongereza muri Kamena 2021.
Ni mu gihe Mitterrand yapfuye mu 1996; ibisobanura ko hashize imyaka 28 atarikiriho.
Perezida Joe Biden cyakora yamwitiranyaga na Emmanuel Macron uyoboye u Bufaransa kuva muri 2017.
Kwitiranya Macron na Mitterrand byatumye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahabwa urw’amenyo n’abatari bake bamushinja kuba nta mbaraga agifite zo gukomeza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahanini kubera iza bukuru.
Biden w’imyaka 81 y’amavuko kuri ubu arateganya kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri manda ya kabiri y’imyaka ine, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku itariki ya 5 Ugushyingo uyu mwaka.







