Bikomeje kugorana! mu ijwi rituje Papa Francis yavuze ko filimi z’urukozasoni zirinda ubusambanyi!
Bikomeje kugorana! mu ijwi rituje Papa Francis yavuze ko filimi z’urukozasoni zirinda ubusambanyi!
Papa avuga ko “kuryoherwa mu mibonano mpuzabitsina ari ‘ingabire iva ku Mana’ avuga kandi ko kuryoherwa mu mibonano mpuzabitsina ari impano iva ku Mana ikwiye kwitonderwa no kwihangana”.
Mu kiganiro cyiba buri wa gatatu I Vatican, Papa yavuze ko filimi z’urukozasoni zitanga ibyishimo nta mibinano mpuzabitsina ibaye kandi bishobora kurinda gusambana.
Ni ijambo Papa Francis yagejeje ku bitabiriya ihuriro ry’uruhererekane rw’inyigisho ku bidakwiye gukorwa ndetse n’imigenzereze myiza. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “shitani w’irari.”
Umuyobozi Mukuru wa kiliziya ku isi yavuze ko irari risenya imiryango myinshi, kandi izo raporo za buri munsi azibona.
Ati”ni bangahe batangiye neza cyane ariko nyuma imibanire myiza yabo ikarangira nabi?”
Papa ibyo yabivuze mu gihe umuyobozi Mukuru mushya w’igice cy’inyigisho, Cardinal Manuel Fernández, yanenzwe cyane kubera igitabo yanditse agasohora mu myaka ya 1990 cyitwa Mystical Passion Spirituality and Sensuality.
Icyo gitabo, ubu kopi zacyo zose zamaze kugurwa, kivuga ku mibonano mpuzabitsina y’abantu kandi kikavuga cyeruye ibiba iyo umugabo n’umugore bageze ku byishimo bya nyuma.
Cardinal Fernandez Emanuel aganira na crux rumwe mu mbuga nkoranyambaga yavuze ko icyo gitabo yacyandite akiri muto gusa ubu atashabora kucyandika.
Papa Francis akameje kwibazwaho cyane ku nyigisho ze aho mu nyigisho ziheruka, Papa y’umvikanye asaba abapadiri guha umugisha abantu babana bahuje ibitsina (abatinganyi).
Ni ibintu byamaganiwe kure n’abayobozi bakuru ba kiriziya mu bihugu bitandukanye harimo no mu Rwanda.





