Biravugwa ko Vava (Dorimbogo) yishwe n'amarozi! Dore amwe mu mateka y'ubuzima yanyuzemo
Biravugwa ko Vava (Dorimbogo) yishwe n'amarozi! Dore amwe mu mateka y'ubuzima yanyuzemo
Nyiransengiyumva Valentine yari umukozi wo mu rugo nyuma aza kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki bitewe n’amagambo “Dore Imbogo, Dore Imvubu, Dore Impara” ari mu ndirimbo ye yananiwe kuva mu mitwe y’abantu benshi akaza guhabwa n’akazina kakabyiniriro karikomotseho.
Valentine cyangwa Vava nk’uko bakunze kumwita yavukiye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba. Yakuriye mu buzima bugoye ari na bwo bwamwerekeje inzira y’i Kigali.
Iyo wumvishe i Nyamasheke, ku muntu uri i Kigali, Iburasirazuba no mu Majyaruguru, uhita wumva ko ari ahantu kure cyane, aho utekereza mu mutwe wawe ko kugira ngo uhagere ugomba kwambuka ishyamba rya Nyungwe byanze bikunze kugira ngo wihute nta yandi mayira uciye. Icyakora uteze indege byo birumvikana ni hafi cyane!.
Mu Karere ka Nyamasheke ni ho Nsengiyumva Valentine [Vava] yaturutse aza muri Kigali aje kwishakishiriza ubuzima ariko ahanini aje kureba Edouard Bamporiki [wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco] wari nka musaza we na cyane ko bafitanye isano ya hafi.
Vava ageze i Kigali, yahamagaye kuri telefone Edouard Bamporiki ntibyakunda ko amufatisha, gusa ntiyacika intege akomeza gushakisha aho yaba kugira ngo abe yamubona. Yaje kubona aho Bamporiki atuye ajyayo ariko ahageze abaharindira umutekano banga ko yinjira.
Nyuma yo kubona ko ubuzima bugiye kumucangira i Kigali, yaje gushakisha undi mwene wabo nawe uba i Kigali witwa Maurice ukora kuri RBA ariko ntibyakunda ko amugeraho. Yahise agana inzira yo gukora akazi ko mu rugo na cyane ko atize.
Mu gukomeza gushaka ako kazi ko mu rugo ni bwo yageze ku mugabo wa Mukantagara Immaculee uzwi nka Laillah, amwemerera akazi. Uwo mugabo yabwiye umugore we Laillah ko yamuboneye umukozi, maze amuhuza na Vava barahura baraganira, bamuha akazi.
Uyu mugore wafashe umwanzuro wo kumuha akazi, yatunguwe n’uko bukeye bwaho Vava yamubwiye ko agiye kujyana indirimbo ye kuri Kiss Fm. Yaramwemereye, gusa Vava agaruka yababaye cyane kuko iyo ndirimbo ngo batayikinnye, ahubwo bamusabye kuyohereza kuri Email ya Kiss Fm.
Ntiyacitse intege kuko yarakomeje akora umuziki avangamo n’ibiganiro byuzuye urwenya maze aba ikimenyabose.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Twitter na Instagram, uyu mukobwa yarahafite izina rikomeye nyuma y’uko abakoresha uru rubuga bahererekanyaga ku bwinshi ifoto ishushanya uko mu bwonko bwabo hameze muri iyi minsi aho bagaragaza ko nta kindi bari kwitekerereza usibye “Dore Imbogo, Dore Impala, Dore Imvubu…”.
Valentine yitabye Imana kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024.
Amakuru aravuga ko uyu muhanzikazi washimishije benshi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi, Ariko hakaba nabavuga bashize amanga ko yishwe n'amarozi!
Mu minsi yashize nibwo hagaragaye amashusho ye Ari mu bitaro asaba imbabazi uwo Yaba yaragiriye nabi ndetse asaba Abantu ko naramuka atabashije kugaruka kigali (Yapfuye) bazamuherekeza neza.
Nka BIGEZWEHO TV Twihanganishije umuryango n'Inshuti bya Valentine. Imana imuhe iruhuko ridashira





