Biravungwa ko M23 ibirindiro byayo byose ko byaterewe icyarimwe

Jun 27, 2024 - 05:58
 0
Biravungwa ko M23 ibirindiro byayo byose ko byaterewe icyarimwe

Biravungwa ko M23 ibirindiro byayo byose ko byaterewe icyarimwe

Jun 27, 2024 - 05:58

Imirwano ikaze cyane hagati y’inyeshyamba za M23 n’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, gifatanyijwe n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye bafatanya, yongeye kubura i Kanyabayonga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena 2024, aho M23 ivuga ko ibirindiro byayo byatewe.

Ni imirwano bivugwa ko iri kubera hagati ya Teritwari za Lubero na Rutshuru, ahagana ku kiraro cyo ku Mugezi wa Luholu ahitwa Lailai iruhande rwa Kimaka. 

Ikinyamakuru Kivu Morning Post kivuga ko inyeshyamba za M23 zashakaga kwerekeza ahitwa Miriki, ariko zikitambikwa n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ku ruhande rwawo, umutwe wa M23 wo uravuga ko wagabweho ibitero bitandukanye n’ihuriro rya Guverinoma ya Kinshasa i Kanyabayonga. 

Umuvugizi wa M23, Lt. Col. Willy Ngoma abinyujije kuri twitter yagize ati « Ihuriro rya guverinoma ryatereye icyarimwe ibirindiro byacu kuri axe ya Kanyabayonga. Intare ziri maso kandi turirwanaho turinde n’abaturage mu buryo bwa kinyamwuga. Intambara 100=Intsinzi 100. » 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06