Tanzania: Biteye ubwoba Umugabo yataburuye umurambo w'umwana we ngo bajye kuwusengera azuke agaruke mu buzima

Jan 31, 2024 - 10:14
 0
Tanzania: Biteye ubwoba Umugabo yataburuye umurambo w'umwana we ngo bajye kuwusengera azuke agaruke mu buzima

Tanzania: Biteye ubwoba Umugabo yataburuye umurambo w'umwana we ngo bajye kuwusengera azuke agaruke mu buzima

Jan 31, 2024 - 10:14

Umugabo witwa Mpanda Fransis Nilanga, utuye mu gace kitwa Kapalangao mu ntara ya Katavi, yataburuye umwana we wari witabye Imana mu kwezi kwa Nyakanga 2023 maze azana umurambo mu rugo ngo bawusengere umwana we azuke.

Aya makuru yemejwe n'umuvugizi wa Polisi muri Katavi, Kaster Ngonyani, wabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko ibi byabaye tariki ya 28 Mutarama 2024 mu masaha ya Saa saba z’ijoro.

Yagize ati "Uwo mwana we yitabye Imana mu kwezi kwa Nyakanga 2023 afite umwaka umwe n'igice, yahise ashyingurwa mu irimbi rusange ahitwa Kazima".

Ngonyani yakomeje avuga ko baje guhabwa amakuru n'umumotari wabonye uwo mugabo ahetse isanduku irimo uwo murambo maze asaba uwo mumotari ko yamufasha akamutwaza ngo bageze uwo murambo mu rugo maze bawusengere uwo mwana azuke. Ni bwo uwo mumotari yahise atanga amakuru kuri Polisi maze uwo mugabo ahita atabwa muri yombi.

Gusa ngo nyuma yo kumugeza kuri Polisi, basanze afite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko byemejwe n'abaganga ndetse na se w'uwo mugabo, Polisi yahise imurekura hanyuma umurambo wongera gushyingurwa bundi bushya.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06