Bobi Wine ntiyumva neza ukuntu Perezida Museveni yiyegereje Eddy Kenzo

Aug 25, 2024 - 08:14
 0
Bobi Wine ntiyumva neza ukuntu Perezida Museveni yiyegereje Eddy Kenzo

Bobi Wine ntiyumva neza ukuntu Perezida Museveni yiyegereje Eddy Kenzo

Aug 25, 2024 - 08:14

Bobi Wine yavuze ko ashimira umubano wateye imbere cyane hagati ya guverinoma n’Abahanzi bo muri Uganda ashingiye kuri Eddy Kenzo uherutse kugirwa umujyanama wa perezida Museveni mu by’ubugeni n’ubuhanzi, ariko nanone agaragaza ingaruka bishobora guteza.

Ati: “ Ibyo byeretse abayobozi ko uruhare rw’abacuranzi atari kuririmba no kubyina gusa, ahubwo ko nabo bafite ubumenyi buri hejuru." 

Bobi Wine, ubwo yagaragaraga mu kiganiro cya Ebigambo Tebitta kuri NTV, yavuze ko Perezida Museveni yiyegereje abahanzi kugirango amenye ibibazo byabo ariko yongeyeho ko afite impungenge ko Perezida Museveni uku kwiyegereza abahanzi atari uko abakunze ahubwo ashaka kubanyanyagizamo amafaramnga kugirango baryane abone uko abatandukanya.

Eddy Kenzo akimara guhabwa izi nshingano, yashimiye Perezida Museveni ku bushishozi agira butuma ashobora kubona ubushobozi mu bantu baciriritse.

Eddy Kenzo ahawe iyi mirimo mu gihe yari asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06