Bugesera: Umusore arashinjwa kwica Se amutwikishije Lisansi

Sep 26, 2025 - 05:41
 0
Bugesera: Umusore arashinjwa kwica Se amutwikishije Lisansi

Bugesera: Umusore arashinjwa kwica Se amutwikishije Lisansi

Sep 26, 2025 - 05:41

Umusore w’imyaka 28 wishe Se amutwikishije lisansi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage bo mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Uyu musore yashe se amuzingira muri matela amumenaho lisansi aramutwika. ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2025.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahinga, Hashakineza Theophile, yavuze ko ibi byabaye hagati ya Saa Moya na Saa Mbiri z’umugoroba wo ku wa 25 Nzeri.

Uyu musore w’imyaka 28 ngo yabaga i Kigali ariko yari amaze iminsi asubiye iwabo avuga ko ubuzima bw’i Kigali bumurambiye.

Mudugudu yavuze ko batabajwe mu masaha y’ijoro bakihutira gutabara ariko bahagera basanga uwo musaza w’imyaka 76 yashizemo umwuka.

Yavuze ko nk’abaturage, babashije gufata uwo musore bamushyikiriza inzego z’umutekano na zo zageze aho byabereye nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka.

Bivugwa ko uwo musore yakundaga kwiba amafaranga Se ndetse rimwe na rimwe bakamufata atarayamara, hakaba nubwo bamujyana mu kigo ngororamuco akavamo asa n’uwahindutse ariko nyuma y’igihe gito akongera akishora mu ngeso mbi.

Ubwo yafatwaga, ngo yavuze ko yagambiriye kwica se ku wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, kubera ko yamubwiraga ko atari se kandi ngo yabonaga ntacyo amumariye.

Nyakwigendera yabanaga n’umukecuru wari mu gikoni ubwo ibi byose byabaga aho yari ari gutegura amafunguro y’ijoro.

Bivugwa ko uyu mukecuru ariwe wagerageje gutabaza nyuma yo kumva umugabo we ari gushya ariko ntibyagira icyo bitanga.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB biteganyijwe ko rurahita rutangira gutunganya dosiye ye, ishyikirizwe ubushinjacyaha kugira ngo nabwo buyiregere Urukiko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Kugeza ubu ukekwa akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com