Bukavu: Inkongi y'umuriro idasanzwe yibasiye agace ka Nyamugo kabuze ubutabazi amazu menshi yahiye agakongoka ndetse abantu benshi bahasiga ubuzima

Jun 10, 2024 - 02:05
 0

I Bukavu, inkongi y’umuriro ikaze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere yibasiye igice kinini cy’agace ka Nyamugo muri Kivu y’Amajyepfo, aho rubanda rwabuze icyo rukora, rutagira kirengera rwabuze n’ubutabazi ruri mu marira gusa.

Inkomoko y’umuriro ntiramenyekana kandi nta suzuma rirakorwa ariko sosiyete sivile yo muri ako gace itinya ko ibi ibintu bimeze nko mu 2023 i Panzi aho amazu menshi yahiye agakongoka ndetse abantu benshi bahasiga ubuzima. 

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse kuri X ati "Nubwo umuturanyi yaba afite uburyo bwo gufasha, ariko arashidikanya kubera imitekerereze yanyu yo gushaka abo mugerekaho amakosa muri byose no kuri byose ... Kinshasa ntacyo ishobora gufasha mu burasirazuba, turabizi." 

Undi nawe yagize ati "Iyo mukomeza kubana neza, u Rwanda rwakabaye rwatabaye vuba kuko rufite ibikoresho nkenerwa i Rusizi (2km). Ariko murabizi, igihe rwaramuka rutabaye, Muyaya yavuga ko u Rwanda ari rwo rwayiteje (inkongi)!" 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06