Burera :Akanyamuneza ni ko nyuma Yuko Hatashywe inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere
Burera :Akanyamuneza ni ko nyuma Yuko Hatashywe inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere
Ku bufatanye n’abaturage b’ako, akarere ka Burera n’abagatuye bwishimira ibiro bishya by’akarere, bukavuga ko bizagafasha gutanga serivisi nziza.
Hari hashize igihe kitari gito, Akarere ka Burera gakorera mu nyubako nto kandi imeze nkishaje, ibyateraga ipfunwe abagatuye ndetse n’abajyaga kuyisabamo serivisi tutibagiwe n’ubuyobozi bw’aka karere.
Mu rwego rwo kuvugutira umuti urambye ibibazo biri muri aka karere, birimo n’ik’inyubako.
Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’abaturage, biyubakiye inyubako nshya y’Ibiro bw’Akarere. Ni ibiro byatashwe ku mugaragaro kuwa Kabiri Tariki 18 Kamena 2024.
Ni inyubako yishimiwe n’abaturage benshi, kuko abaganiriye n’Itangazamakuru bahamya ko igiye kubafasha guhabwa serivisi nziza ndetse no gutuma aka karere kagaragara neza.
Muhire Norbert yagize ati : ”Twayishimiye rwose, mbere twajyaga tujya gushaka serivisi mu nyubako akarere kakoreragamo tukibaza niba ari ibiro by’akarere cyangwa se ari iby’umurenge bikatuyobera. Utundi turere dufite inyubako nziza, twibazaga impamvu twe ishaje, ariko ubu turasubijwe iy’inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere kacu ka Burera,irasobanutse rwose, itumye akarere kagaragara neza”.
Naho Kayitesi Marie Solange yagize ati : ”Hari ubwo twajyaga gushaka serivisi mu nyubako, akarere kakoreragamo ntituyihabwe uko bikwiye bubera ubuto bwayo, kunyagirwa n’imvura tukabura aho twugama cyangwa se salle ikuzura tukabura uko duhumeka, ariko iyi nyubako yo ni nini, isa neza.
Twizeye ko tuzajya tuhabonera serivisi nziza, rwose nk’abaturage biratunejeje pe, twizeye ko izakemura ibibazo byose twahuraga nabyo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, yashimye byimazeyo uruhare rw’abatuye aka karere mu iterambere ry’ako, anasaba abayobozi gushyira umuturage ku isonga, kandi ngo imihigo irakomeje.
Yagize ati : ” Turashima rw’abaturage mu bikorwa dukora bya buri munsi, yaba umuganda ndetse n’ibindi..,iyo ataza kuba bo ntituba twesheje uy’umuhigo wo kwiyubakira iy’inyubako nziza cyane gutya, rwose baturage ba Burera murasobanutse. Twifuza ko n’abayobozi bayikoreramo bazajya babatega amatwi, bakabakemurira ibibazo ndetse bakitandukanya na ruswa ndetse no guhutaza umuturage. Baturage ba Burera, ibyiza biri imbere. Imihigo irakomeje kandi irashoboka, ni dushyira hamwe ntakizatunanira”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yashimye byimazeho ubufatanye bukomeje kuranga Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ndetse n’abaturage mu kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati : ”Twishimiye uruhare rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’abagatuye mu kwishakamo ibisubizo, iki ni igikorwa kigaragaza ko abaturage bayobowe neza, kandi byerekana ko ubuyobozi n’abaturage basenyera umugozi umwe. Iyi nyubako nziza inogeye amaso yavuye mu mikorere ndetse n’imikoranire myiza ibaranga. Twifuza ko mwazayigirira isuku, bayobozi muzajye muyitangiramo serivisi nziza, namwe baturage muzajye muyigana,turabasaba kandi kwirinda amacakubiri, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ibindi..”.
Guverineri Mugabowagahunde yanakomoje ku zindi gahunda.
Ati : ”Ibi bikorwa byiza mwakoze ntibirangirire hano, ahubwo bizajye bibaranga no muzindi gahunda nziza zose za leta, zizamura abaturage yaba umutekano, kwitabira amatora ndetse n’ibindi..,hose muzajye murangwa n’ubufatanye ndetse no gushyira hamwe”.
Igikorwa cyo gutaha kumugaragaro iy’inyubako nshya y’Ibiro bw’Akarere ka Burera, iherereye mu Murenge wa Rusarabuye, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyali ebyiri (2),cyahujwe no guha inyoroshyangendo ya za moto abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 69 tugize aka karere, ubuyobozi bukaba bwabasabye kuzifashisha begera abaturage, bagakemurira gihe ibibazo byabo.
amafoto:





