Bwa mbere ikigo kigenga cyohereje icyogajuru ku kwezi

Feb 23, 2024 - 02:00
 0
Bwa mbere ikigo kigenga cyohereje icyogajuru ku kwezi

Bwa mbere ikigo kigenga cyohereje icyogajuru ku kwezi

Feb 23, 2024 - 02:00

Ikigo cy’abanyamerika, Intuitive Machines, cyanditse amateka yo kuba icya mbere cyohereje ku kwezi icyogajuru cyiswe Odysseus, mu bushakashatsi bugamije kuvumbura byinshi kuri uwo mubumbe.

Iki cyogajuru cyageze ku kwezi kuri uyu wa Kane mu gice cy’Amajyepfo cyo ku kwezi.

Hari hashize imyaka hafi 50 nta cyogajuru cy’Abanyamerika kigera ku kwezi guhera mu 1972 ubwo icyitwa Apollo cyajyagayo gitwaye bamwe mu nzobere mu by’isanzure z’abanyamerika.

Nubwo icyogajuru Odysseus ari icy’abikorera, bafatanyije n’ikigo gishinzwe iby’isanzure muri Amerika, NASA, ndetse hari bimwe mu bikoresho bikigize byatanzwe na NASA kugira ngo byunganire ibindi.

BBC yatangaje ko icyo cyogajuru cyagiye gihura n’ibibazo byabanje gutera impungenge abacyohereje, aho nk’ibyuma n’ikoranabuhanga rishinzwe kubara ubutumburuke kirimo, byabanje kugenda bikora nabi, bikagobokwa n’ibyo NASA yari yashyizeho ngo bitange umusanzu mu gihe ibya Odysseus nyirizina byanze.

Ahagana saa tanu n’iminota 23 z’ijoro ku isaha ngengamasaga nibwo Odysseus yageze ku kwezi.

Ahantu Odysseus yaguye ku kwezi ni mu gace NASA isanzwe ishaka koherezamo inzobere mu by’isanzure muri gahunda yiswe ‘Artemis yo gutuzayo abantu’.

Ni agace gahoramo umwijima kandi gakonje, ku buryo inzobere mu by’isanzure zikeka ko hashobora kuba hari urubura.

Mu gihe basanga koko hari urubura byaba ari amata abyaye amavuta, kuko rwajya rwifashishwa rugashongeshwa, rukavamo amazi n’umwuka bizajya byifashishwa n’abajya ku kwezi cyangwa se abazaturayo mu gihe kiri imbere nk’uko byifuzwa na benshi.

Mu bindi bijyanye Odysseus ku kwezi, harimo kureba imiterere y’ubutaka bubonekayo bivugwa ko imiterere yabwo ibangamira cyane abahagiye n’ibikoresho byabo.

Iki cyogajuru cyoherejwe gifite ubushobozi bwo gufata amashusho no kuyohereza ku Isi ngo afashe abari mu bushakashatsi kumenya byinshi kuri uwo mubumbe.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501