Davido yasabye abanyamategeko be kujyana mu nkiko ikinyamakuru cyitwa K24 cyamukozeho inkuru imuharabika[AMAFOTO]
Davido yasabye abanyamategeko be kujyana mu nkiko ikinyamakuru cyitwa K24 cyamukozeho inkuru imuharabika[AMAFOTO]
Davido yasabye abanyamategeko be kujyana mu nkiko ikinyamakuru cyitwa K24 cyamukozeho inkuru imuharabika. Ni inkuru ivuga ko ku itariki 1 Mata 2024, Davido yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta (JKIA) afite Cocaine mu ndege ye yihariye.
Iyo nkuru yanditswe ku munsi wo kubeshya.
Davido akimara kubona ko ibintu byafashe intera, abantu b’iwabo muri Nigeria batangiye kumuhamagara ngo barebe niba hari icyo bamufasha mu kumurwanaho mu maguru mashya. Yarategereje arangiza ibitaramo byose yari afite muri Uganda no muri Kenya.
Akigera iwabo, yafashe umwanya yandika ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Ubu rero meze neza ntabwo nafunzwe. Ariko ndamenyesha ikinyamakuru cyambeshyeye kwitegura urubanza kuko izina ryanjye barariharabitse cyane.”
Yakomeje ati “ Reka nanabamenyeshe ko nta gihugu na kimwe nari nafatirwamo kubera ibyaha, ndi umunyakuri.”







