Dore abakobwa bakunzwe cayne bongeye gukundisha Abanyarwanda kubyina imbyino zigezweho

Mar 11, 2024 - 02:49
 0
Dore abakobwa bakunzwe cayne bongeye gukundisha Abanyarwanda kubyina imbyino zigezweho

Dore abakobwa bakunzwe cayne bongeye gukundisha Abanyarwanda kubyina imbyino zigezweho

Mar 11, 2024 - 02:49

Muri iyi minsi akamwenyu kongeye gusakara ku bakunzi b’imbyino zigezweho, nyuma y’uko hongeye kwaduka ababyinnyi babigize umwuga, nyuma y’igihe kinini amatsinda yari akunzwe arimo Good Guys na Bad Boys yakanyujijeho mu myaka ya 2000 yarakendereye ndetse n’abandi baje nyuma yayo ntibabashe gushinga imizi byakwanga bagakuramo akabo karenge.

Good Guys na Bad Boys ni amatsinda yakanyujijeho yari agizwe n’urubyiruko rwari rutuye i Nyamirambo, yabaga agizwe n’abahungu n’abakobwa bari bafite ubuhanga mu kubyina indirimbo z’abanyamahanga cyane cyane izo muri Amerika zari zigezweho muri ibyo bihe nk’iza Micheal Jackson, Back Street Boys, West Life, Britney Spears, iza Koffi Olomide wo muri RDC n’abandi batandukanye.

Ni yo yazamukiyemo abahanzi twamenye nka Jack B wayabayemo yose, Tizzo na Olivis bo muri Active n’abandi.

Nta gahora gahanze! Aka wa mugani, uko ibihe byagiye bisimbura kuva ubwo yacikaga intege byari bigoye kongera kubona ababyinnyi bigarurira imitima ya benshi.

Ni ibintu byatwaye imyaka myinshi, kugeza mu myaka ine ishize ubwo abasore n’inkumi z’i Kigali bongeye kugaragaza ko kubyina byatunga umuntu, na bo ariko babikomoye ku musaruro Sherrie Silver umaze kuba ikirangirire ku isi, ukomoka mu Rwanda, yabikuragamo ndetse akegukana ibihembo birimo n’icya MTV yatwaye mu 2019.

Ibi byose byagiye bikurura abakobwa batandukanye bakundaga uyu mwuga ariko barabuze aho bamenera mu kuba bawinjira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe, ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Umugore, IGIHE yakusanyije abakobwa babashije kwinjira mu rugamba rw’iki kiragano gishya bakaba bari imbere kandi bakunzwe na benshi ndetse aho rukomeye mu bitaramo bakaba aba mbere mu kwitabazwa.

Aba bakobwa iyo muganira bakubwira byinshi bagiye banyuramo bikomeye ariko bakihangana kubera kumenya icyo bashaka.

Saddie Vybez

Saddie Vybez ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka ibigwi mu kubyina

Uwase Rwagasana Saidath uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Saddie Vybez, ubusanzwe avuka mu bana 14, bavukana kuri se na nyina. Mu mashuri yisumbuye yize “Electronic Telecommunication’’ naho kaminuza yiga “Mechanical Design Engineering” aho yabyize mu Bushinwa guhera mu 2018 kugeza mu 2022. Kubyina byo yabyize binyuze mu mahugurwa.

Iyo yivuga agaragaza ko impano yo kubyina yamukirigise agahitamo kwiyegurira ububyinnyi aho kujya gukora ibyo yize.

Bitandukanye n’abandi babyinnyi benshi mu Rwanda, uyu mukobwa ntabwo akunze kugaragara mu ndirimbo, ahubwo yifashishwa cyane mu bitaramo bitandukanye.

Mu bahanzi bamaze gukorana harimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bruce Melodie bakoranye muri BAL no mu gitaramo yakoreye i Burundi, Joshua Baraka ugezweho muri Uganda n’abandi.

Uyu mukobwa ni umwe mu babyinnyi bari imbere mu gitaramo cya Move Afrika, cyatumiwemo umuraperi w’Umunyamerika Kendrick Lamar cyabereye muri BK Arena umwaka ushize. Hari kandi Trace Awards & Festival, icya Boyz II Men n’ibindi.

Uwase Bianca

Uwase Bianca ni umwe mu babyinnyi bongeye gutera imbaraga abakora aka kazi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268