Dore byinshi mutamenye ku gikombe cy'isi cya ma club (Fifa club world cup)
Dore byinshi mutamenye ku gikombe cy'isi cya ma club (Fifa club world cup)
Igikombe cy'isi cyama club ni irushanwa ryabereye muri leta zunze ubumwe za America aha ryari rimaze ukwezi kose rikinwa. Dore ibyo mutarimenyeho
Igikombe cy'isi cyama club ni irushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2000 ribera muri Brazil aho ryitabiriwe namakipe 8 rikinwa mugihe kingana n'iminsi 9 icyo gihe ryitwaga Fifa club world cup championship.Aho ryaje kuba risubikwa kuva 2001-2004 kubera ubukungu butari buhagaze neza nyuma ryaje gusubukurwa rikomeza kujya rikinwa gutyo.
Igikombe cy'isi cyama club kivuguruye 2025 (Fifa club world cup 2025)
Irushanwa ry'Igikombe cy'isi cyama club kivuguruye ryatangiye kuwa 12 kamena risozwa kuwa 13 nyakanga 2025 aho ryitabiriwe namakipe 32 yaturutse ku migabane y'isi yose aho ku mugabane w'uburayi hitabiriye ama ekipe 12, Afurika amakipe 4, Amerika yepfo 6 Amerika ya ruguru amakipe 5, ASIA amakipe 4 ndetse nindi ekipe 1 yo muri Oceania
Iri ni irushwanwa ryari rifite agaciro ka miriyari imwe ya ma dorali (1$Billion ). Aya ni amafaranga yagiye ahabwa ama ekipe guhera ekipe yitabiriye irushwanwa kugeza kuri final namakipe yagiye ahabwa amafaranga bitewe naho yaturutse umugabane hashingiye ku bucuruzi bw'umupira w'amaguru kuri uwo mugabane ekipe uko yagenda yitwara neza nukuvuga uko iva mu cyiciro kimwe ijya mukindi hari amafaranga yabonaga.
Ese bigenda gute ngo ekipe yitabire iri rushanwa
Iri rushanwa riba buri nyuma y'imyaka 4 nukuvuga ngo iyo hashize imyaka 4 ishyirihamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi rikora isuzuma ry'uburyo ama ekipe yagiye yitwara hirya no hino ku isi ibikombe ayo ma ekipe yagiye atwara akaba aricyo bashingiraho bagena ikipe izitabira iri rushanwa
Dore akayabo kamafaranga amakipe yitwaye neza yahawe kuva ku yambere kugeza kuya cumi
1. Chelsea (champion) $114.6M
2. Paris Saint germin (Finalists) $106.9M
3. Real Madrid $82.5M
4. Fluminense $60.8M
5. Bayern Munich $58.2M
6. Dortmund $52.3M
7. Manchester $city 51.7M
8. Inter Milan $36.8M
9. Benefica $34.2M
10. Flamengo $27.7M
Ni irushanwa ryabereye muri leta zunze ubumwe za America Mu mijyi itandukanye nka
- los Angeles
- Miami
- New York/New Dallas
- Atlanta
- Seattle
Ni irushanwa ryatwawe na Chelsea yo mu bwongereza itsinze Paris Saint germin yo mu bufaransa ndetse umukino wa nyuma wiri rushanwa warinitabiriwe na pereza Donald Trump na perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi .







