Dore Ibintu wakorera umukobwa akagukunda iteka ryose atakugoye
Dore Ibintu wakorera umukobwa akagukunda iteka ryose atakugoye
Niba uri umusore ukaba ushaka kwinjira mu rukundo, sobanukirwa n’ibintu bimwe na bimwe abasore baba bagomba kumenya ku bakobwa kugirango urugendo rwurukundo ruguhire.
1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy (bakurura abagabo).
2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi bidasobanutse kandi ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.
3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe(special) imbere y’abasore bakunda n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.
4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda mbese batiyitaho.
5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda kiss (Gusomwa) yo ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye cyangwa se ko babikunda.
6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro kabone n’ubwo mwatandukana.
7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso. Akenshi nubikorera umukobwa mukundana uzabona asa n’uwikanze kuko amenyereye twa tuzina tundi ujya umwita ariko azahita amwenyura ubone ko yishimye.
8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro. Iyo asuzuguwe biramubabaza cyane ndetse akumva bitanamuhaye amahoro kuba ari kumwe n’umuntu utamwubaha.
9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro menya ko uri uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.
10. Burya ngo iyo umukobwa avuze oya iba ari oya ntibakunda umuntu uhatiriza cyane. Gusa nanone ibi birahinduka iyo utabikoze usa n’uhatiriza ahubwo umuhendahenda umwereka ko wicishije bugufi utamukankamira, burya abakobwa bakunda guhendahendwa.
11. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.
12. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.
13. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo biba birangiye gusa ababitekerezaga gutyo sibyo.





