Dore impamvu ababyeyi musabwa kurinda abana banyu gukoresha Smartphone
Dore impamvu ababyeyi musabwa kurinda abana banyu gukoresha Smartphone
Ubushakashatsi bushya bwasohowe n’ikigo cyitwa Sapien Labs cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,bwagaragaje ko abana batangiye gukoresha smartphones mbere y’imyaka 13 bashobora guhura n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe mu gihe bakuze.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 27.000 bafite hagati y’imyaka 18 na 24 bo mu bihugu 190, bwagaragaje ko abana bahawe smartphones bakiri bato bibagiraho ingaruka zirimo agahinda gakabije, kwigunga,ibitekerezo byo gushaka kwiyahura, ubushobozi buke bwo kwiyakira no guhangana n’ibibazo n’ibindi.
Umuyobozi wa Sapiens lab, Tara Thiagarajan akaba n’umushakashatsi mu bijyanye na Science yagize ati “Uko umwana atangira gukoresha smartphone hakiri kare ni ko amahirwe yo kugira ubuzima bwo mu mutwe buzima agabanyuka.”
ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abakobwa ari bo bagirwaho ingaruka cyane kurusha abahungu, bitewe n’uko imbuga nkoranyambaga zibatera kwiheba no kwiyanga kubera amafoto cyangwa ibitekerezo babona kuri TikTok, Instagram, n’izindi mbuga nkoranyambaga.
Inzobere mu mitekerereze n’imibanire, Jonathan Haidt asanga abana bakwiye gutegereza kugeza ku myaka 16 mbere yo kwemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga, nk’uko yabigaragaje mu gitabo cye kitwa “The Anxious Generation: How the Great Rewiring of Childhood Is Causing an Epidemic of Mental Illness”.
Yagize ati “Abana bagomba gutegereza kugeza ku myaka 16 mbere yo gukoresha imbuga nkoranyambaga.”
Abashakashatsi basaba ko hashyirwaho itegeko rigena ikoreshwa rya smartphones n’imbuga nkoranyambaga ku bana bari munsi y’imyaka 13, kimwe n’uko abana batemerewe kunywa itabi cyangwa inzoga.
Tara ati “Smartphones ni igikoresho gishobora kuyobora amarangamutima cyane, kandi abana ntabwo baragera ku rwego rwo kubyigenzurira.”
Ubushakashatsi busaba ababyeyi kutagwa mu mutego wo guha abana smartphones hakiri kare, gushyiraho igihe ntarengwa cyo gukoresha telefoni, kugenzura ibyo abana babona kuri internet, gushishikariza abana gukina no kuganira n’abandi imbonankubone kugira ngo hirindwe ikoreshwa rya telefoni.





