Dore impinduka zigera kuri 15 zigiye gukorwa mu burezi bw'uRwanda
Dore impinduka zigera kuri 15 zigiye gukorwa mu burezi bw'uRwanda
Imwe mu myanzuro y'inama nyunguranabitekerezo yayobowe na Minisitiri W'uburezi kuwa 13/07/2025 muri Nobleza Hotel
1) Abana bo mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza bagomba kwiga periode 25 mu cyumweru hakurijwe ikigero cyabo
2) icyumba cy'abanyeshuri ntikigomba kurenza abana 50. Bityo aho barenze muri lower primary bazakoresha double shift.
3)Muri lower primary Umwarimu umwe azajya yigisha mu gitondo amasomo yose, undi nyuma ya saa sita. Uwigishije mu gitondo ategure amasomo cg arusheho kwihugura, cg akore ibindi bijyanye n'uburezi.
4)Mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza hazajya higishamo abize kwigisha abana batoya .
5) Mu bigo byakoreshwaga single shift muri lower primary batarengeje abana 50 muri shift imwe, bazakomeza single shift naho abarengeje bazahindura bakoreshe double shift.
6) Muri upper primary nta mpinduka zirimwo uretse ko isomo rya social & Religious studies rizitwa social and religious education n'uburyo bwo kuryigisha bugahinduka aho icyumweru kimwe bashobora kwiga social education ikindi bakiga religious education aho gutekegereza ko religious education iza nyuma
6) muri O level nta mpinduka
7) muri upper secondary level guhera mu umwaka w'amashuri utaha S4 bazatangirana na Pathways nshya .
8) buri kigo cy'ishuri gikwiye kugira pathways nibura ebyiri kugirango abana bage babona amahitamo.
9) Amasomo mashya azashakirwa abarimu
10) ibitabo bishya bya lower primary biragera mu mashuri mu kwezi kwa munani
11) Kuwa 15/08/2025 ibigo byose bizaba byabonye abarimu bashyizwe mu myanya n'ibigo bagomba kwigishamo
12) Abayobozi b'amashuri bagomba kongera gusaba abarimu muri sdms Kandi ntibongere guteganya imyanya ya ba A1
13) Abarezi bagomba guhora biga/ bihugura kugirango impinduka zitazajya zibagora.
14 ) Amashuri azajya atangira saa mbiri aho gutangira saa mbiri na 45
15) izi reforms ntacyo zigomba guhindura kuri gahunda ya school feeding. Abana Bose bagomba kurya.







