Dore uko umutungo ugabanywa ku babanaga batarasezeranye iyo batandukanye
Dore uko umutungo ugabanywa ku babanaga batarasezeranye iyo batandukanye
Mu Rwanda, usanga hari abantu benshi babana nk’umugabo n’umugore batarasezeranye imbere y’amategeko, bamwe bakibaza uko bigenda ku mutungo mu gihe habayeho gutandukana.
Ababana nk’umugore n’umugabo batarasezeranye imbere y’Amategeko barashishikarizwa gusezerana
Nubwo kudasezerana bituma batagira amasezerano yemewe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo nk’abashyingiranywe, ntibivuze ko umwe ashobora kwiharira umutungo wose mu gihe batandukanye.
Umurongo umaze gufatwa ugaragaza ko iyo abantu babanaga batarasezeranye batandukanye, umutungo babonye bari kumwe ugabanywa ku buryo bungana hagati yabo.
Ibi bivuze ko umutungo wose bagezeho mu gihe cy’imibanire yabo, nko kubaka inzu, kugura ibibanza, imodoka cyangwa indi mitungo, uba ugomba kugabanywa hagati yabo mu buryo bungana.
Umunyamategeko Me Munyentwali Maurice asobanura ko mu kugabana umutungo, bitagisaba ko harebwa amafaranga buri wese yashyizemo.
Ati: “Nubwo umwe yaba yarinjije amafaranga menshi kurusha undi, ntabwo ari byo bishingirwaho mu kugabana umutungo wabonetse mu gihe babanaga.”
Ibi byashyizweho mu rwego rwo kwirinda akarengane, cyane cyane ku bagore, aho mbere byashoboraga gutuma bahabwa umugabane muto hashingiwe ku bushobozi bwabo buke mu by’amafaranga.
Iyo umwe mu babanaga yari asanganywe umutungo mbere yo kubana n’undi, nk’ikibanza cyangwa inzu, uwo mutungo uba ari uwe bwite.
Icyakora, iyo hari ibiwongereweho mu gihe babanaga, nko kubaka inzu ku kibanza, agaciro k’ibyubatswe ni ko kagabanywa, ariko ubutaka bugakomeza kuba ubw’uwabuzanye.
Abahanga mu mategeko bagira inama abantu babana batarasezeranye gutekereza ku masezerano yemewe n’amategeko, kuko ari yo atanga umurongo usobanutse ku micungire y’umutungo no ku kuwugabana igihe habayeho gutandukana. Ibi bifasha kwirinda amakimbirane ashobora kuvuka, cyane cyane igihe umwe yumva yararenganyijwe.
Mu Rwanda, abagiye gusezerana byemewe n’amategeko babanza kubazwa uburyo bwo gucunga umutungo w’abashakanye bahitamo kugira ngo buzanifashishwe mu gihe cyo gukemura amakimbirane arimo no kuba batandukana.
Musoni Innocent, Umunyamategeko akaba na Noteri wa Leta mu Karere ka Gakenke yavuze ko amategeko y’u Rwanda ateganya uburyo butatu abashakanye bashobora kugiranamo amasezerano mu bijyanye no gucunga umutungo: hari amasezerano y’ivangamutungo rusange,amasezerano y’ivangamutungo muhahano n’amasezerano y’ivanguramutungo risesuye.
Ayo masezerano arimo ubwoko butatu (3) buteganywa n’Itegeko No 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigenga umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, riteganya ko amasezerano y’ivangamutungo rusange abashakanye bagomba kuvanga umutungo wabo uwo bakoreye bakiri ingaragu ndetse no mu gihe bamaze gushakana, umutungo bashakanye ukaba uri hamwe buri wese afiteho umugabane ungana n’uwundi. Muri ubu bwoko bw’amasezerano, abashyingiranywe kandi baba banahuriye ku mwenda urugo rwabo rufite.
Musoni Innocent, atanga inama avuga ko abashakanye bagomba guhora birinda icyatuma batana ahubwo bakubaka ingo zigakomera, kuko mu gihe bageze ubwo batatira urukundo bagiranye abana babo na bo ubwabo bazahorana intimba aho umwe aba avuga ko byatewe na mugenzi we n’undi na we bikaba uko bagahora bitana ba mwana ariko avuga ko urukundo ari ingenzi kandi ruruta byose ndetse no kwizerana muri byose bagashinga urugo rugakomera bakabona abana babo n’abuzukuru n’ubuvivi.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure






