DRC: Uwahoze ari Generali mu Gisirikari akurikiranyweho kugambanira igihugu ku Rwanda
DRC: Uwahoze ari Generali mu Gisirikari akurikiranyweho kugambanira igihugu ku Rwanda
Ubushinjacyaha bwa RDC bwasabiye Lt Gen Philémon Yav gufungwa burundu bushinjwa kugambanira igihugu, nubwo ikimenyetso cy’ubutumwa buvugwa bw’u Rwanda bwabuze mu rukiko maze abatangabuhamya bakanyuranya imvugo.
Urubanza rwa Lt. Gen. Philémon Yav Irung, uzwi nka "Tigre", rugeze mu mahina mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 7 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bukuru bwasabiye uyu mujenerali gufungwa burundu, bumurega kugambanira igihugu afatanyije n’u Rwanda, nubwo ikimenyetso ntakuka dosiye ishingiyeho kitaraboneka.
Lt Gen Yav, wahoze ayobora Intara ya Gatatu ya gisirikare, amaze imyaka ine mu kigo cy’imbohe kuva yatabwa muri yombi muri Nzeri 2022. Ubushinjacyaha bushimangira ko muri Werurwe 2022 yaba yarandikiranye n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Icyakora, hashize igihe kirekire habayeho urujijo ku butumwa bwo kuri telefone buvugwa. Ubushinjacyaha, inzego z’umutekano mu ikoranabuhanga (CNC), ndetse n’abahanga batandukanye bananiwe kugaragaza ubwo butumwa mu rukiko.
Abatangabuhamya banyuranya imvugo
Mu rwego rwo gusiba icyuho cy’ibimenyetso bifatika, Ubushinjacyaha bwitabaje abatangabuhamya barimo Lt Gen Constant Ndima na Gen Maj Sylvain Ekenge. Icyakora, aba bayobozi bombi babwiye urukiko ko ibyo bavuga ari amabwire bahawe na Gen Maj Peter Cirimwami witabye Imana mu mwaka ushize.
Lt Gen Ndima: Yavuze ko yabwiwe ko ubutumwa bwavaga kuri Gen (Rtd) James Kabarebe.
Gen Maj Ekenge: We yashimangiye ko yabwiwe ko ubutumwa bwoherejwe n’umujyanama wa Gen Kabarebe.
Umunyamategeko wa Lt Gen Yav, Me Ngwapitshi Carlos, yagaragaje ko ari agahomamunwa kuba ubushinjacyaha busabira umuntu igifungo cya burundu bushingiye ku "bihuha". Yibukije abacamanza ko amategeko nshinjabyaha adashobora guhana umuntu nta bimenyetso bifatika bihari, asaba ko umukiliya we agirwa umwere kuko amaze imyaka ine arengana.
Urukiko rwasubitse iburanisha, rukazongera guhura ku wa 12 Gicurasi 2026 kugira ngo rucyure urubanza rugana ku musozo, hamenyekane igihe n'igihe cyo gusoma umwanzuro ntakuka.






