“Drones” ziri kwifashishwa mu guhashya abacukura mu buryo butemewe

Aug 5, 2025 - 07:19
 0
“Drones” ziri kwifashishwa  mu guhashya abacukura mu buryo butemewe

“Drones” ziri kwifashishwa mu guhashya abacukura mu buryo butemewe

Aug 5, 2025 - 07:19

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz ku bufatanye na RIB barakoresha utudege tutagira abapiloti tuzwi nka “Drônes” mu gutahura no guhashya abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bazwi nk’abahebyi.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyateguwe na RIB ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli(RMB) kigamije gusobanurira abaturage itegeko rigenga Ubucukuzi bw’amabuye na Kariyeri mu Rwanda nkuko ryavuguruwe mu mwaka wa 2024.

Umukozi w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda ,Bagirijabo Jean d’Amour avuga ko barimo gukoresha drones ahakorerwa Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kugira ngo bagaragaze amasura y’ababukora ndetse n’aho babukorera akavuga ko bamaze gufata abaturage benshi bacukura mu buryo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Ati”Turimo gukoresha drônes   kandi tumaze gufata abantu batari bacye bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ubu batangiye gushyikirizwa Inkiko.”

Bagirijabo avuga ko indege zo mu bwoko bwa Drônes zatangiye guca intege abakora Ubucukuzi butemewe kuko zerekana amashusho y’abo baturage bagafatanya n’Inzego z’Ibanze kumenya Umwirondoro wa buri wese mu bakora ubwo bucukuzi butemewe.

Rusizana Wellars wo mu Mudugudu Kibirizi, Akagari ka Ngaru Umurenge wa Nyarusange avuga ko igisubizo cy’ikibazo cy’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ari uko Ubuyobozi bwabafasha kwibumbira mu makoperative kubera ko abenshi mu batuye muri aka gace batunzwe n’umwuga w’ubucukuzi.

Ati”Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abenshi bahabonera amafaranga batitaye ku ngaruka bibagiraho birimo kuhatakariza ubuzima no gufungwa kubatishwe n’impanuka zo mu birombe.”

Uyu muturage avuga ko nta Kampani nimwe muri uyu Murenge ifite uruhushya rwo gucukura, akavuga ko kuva hafatwa icyemezo cyo kuzihagarika, abahebyi cyangwa abanyogosi ( niko biyita) batigeze bareka kwishora muri ubu bucukuzi.

Bagirijabo ukorera RMB avuga ko hari abacukuraga mu buryo butemewe batangiye kubumbira mu makoperative, akavuga ko ari igikorwa kigomba gukomereza n’ahandi hacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Umukozi w’Ishami rishinzwe  gukumira no kurwanya ibyaha muri RIB, Mwenedata Philbert,  avuga ko muri ubu bukangurambaga RIB itagamije guhana abaturage ahubwo ko mu nshingano zayo  harimo gukumira no kurwanya ibyaha,gutahura ibyaha kugenza icyaha n’ibihano cyangwa ihazabu ku babirengaho.

Ati”Tuba dukeneye ko abaturage bamenya ibyaha biteganywa  muri iryo tegeko bakamenya n’ibihano ndetse n’amakosa n’uburyo ahanwa kugira ngo bayirinde.”

Imibare itangwa na RIB igaragaza ko mu myaka ibiri ishize hakozwe iperereza kuri dosiye 507 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri bikorwa mu buryo butemewe, dosiye 37 muri izi zikaba arizo mu Karere ka Muhanga, mu gihe 13 muri izo ari izo mu Murenge wa Nyarusange izo dosiye zose zashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Ubu bukangurambaga RIB ifatanyije na RMB buzamara iminsi irindwi bukaba bwaratangiriye mu Karere ka Gicumbi, Gakenke, Gatsibo, Kayonza, Muhanga, Rulindo na Kamonyi.

Abatuye mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange barimo n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, abaturage bakavuga ko bahagaritse ibyo bikorwa umunsi w’Inama
MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849